00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kitoko yari mu ruvunganzoka rw’Abongereza bari bigabije imihanda y’i Londres mu birori byasojwe n’amarira

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 12 Nyakanga 2021 saa 08:50
Yasuwe :
0 0

Kitoko Bibarwa nk’umwe mu baturage b’i Londres, nawe ari mu barajwe nabi no utsindwa kw’ikipe y’Igihugu cy’u Bwongereza bwatsindiwe n’u Butaliyani ku mukino wa nyuma wa Euro2020.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 11 Nyakanga 2021 ku mugabane w’u Burayi by’umwihariko mu bakunzi ba ruhago, ikintu cyavugwaga cyane ni umukino wa nyuma wa Euro 2020 wahuje u Bwongereza n’u Butaliyani i Wembley, stade yubatse mu mujyi wa Londres.

Abongereza bari mu rugo bari babukereye, bitabiriye uyu mukino ku bwinshi nubwo stade nyir’izina yari yemerewe kwakira abantu ibihumi 60 mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, mu mihanda ho hari hakubise huzuye.

Kuva ku manywa kugeza mu ijoro, Abongereza bari bigabije imihanda y’i Londres bategereje ko ikipe yabo ikora akantu imbere y’ikipe y’Igihugu y’Ubutaliyani.

Umuhanzi w’icyamamare mu muziki w’u Rwanda Kitoko Bibarwa na we usanzwe utuye mu mujyi wa Londres ntabwo yacikanywe n’ibi birori byasojwe n’amarira.

Uyu muhanzi wari wambaye ingofero y’umutuku n’umupira w’umukara yishushanyije idarapo ry’u Bwongereza ku itama, yagaragaye muri ibyo birori ari kumwe n’inshuti ye Kashilembo Wabu uzwi mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi.

Ibyari ibirori mu mihanda y’i Londres, byasojwe n’amarira nyuma y’uko ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani itsinze iy’u Bwongereza ikayitwara igikombe cya Euro2020.

Ni igikombe ikipe y’Igihugu y’u Butaliyani yatwaye nyuma yo gutsinda iy’u Bwongereza penaliti 3-2, nyuma y’iminota 120 yarangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe ku kindi.

Kitoko Bibarwa mu mihanda y'i Londres ategereje ko ikipe y'Ubwongereza imuha ibyishimo
Abafana b'Ubwongereza bari biriwe bigabije imihanda y'i Londre
Intsinzi bayiyumvagamo nubwo icyizere cyabo cyaraje amasinde
Byari ibirori mbere y'iminota 120 yiyongereyeho iya penaliti
Ibyari ibirori mu bafana b'Ubwongereza byasojwe n'amarira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .