00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihembo bya Kiss Summer Awards 2021 bigiye gutangwa ku nshuro ya kane

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 Gicurasi 2021 saa 06:26
Yasuwe :
0 0

Radiyo ya Kiss Fm yararikiye abakunzi bayo itangwa ry’ibihembo bya Kiss Summer Awards, ibirori bigiye kuba ku nshuro ya kane byikurikiranya.

Kiss Summer Awards ni ibihembo bishimirwamo abahanzi bakoze cyane kurusha abandi mu Rwanda mu mpeshyi ya buri mwaka.

Muri uyu mwaka kimwe n’indi yabanje, ni ibihembo byitezwe ko bizatangwa mu mpera y’impeshyi.

Uncle Austin, umwe mu banyamakuru ba Kiss Fm waganiriye na IGIHE, yavuze ko mu minsi iri imbere aribwo bazatangaza amakuru yose ajyanye n’ibyo bihembo.

Kimwe n’imyaka yashize, uyu munyamakuru yavuze ko no kuri iyi nshuro abantu bakwiye kwitega impinduka nziza zigamije gukomeza gukuza iri rushanwa.

Icyakora nubwo yavuze ko hazagaragaramo impinduka, nta makuru menshi yifuje gutangaza, kuko ngo hari ibikiri gushyirwa ku murongo.

Kuva mu 2018, KISS FM yatangiye gutanga ibihembo ishimira abahanzi bitwaye neza mu mpeshyi ya buri mwaka.

Ku nshuro ya mbere abegukanye ibihembo ni The Ben nk’umuhanzi w’impeshyi, Bob Pro nk’uwatunganyije indirimbo nziza mu gihe “Nta Kibazo” ya Urban Boys, Bruce Melodie na Riderman yabaye indirimbo y’impeshyi.

Ku nshuro ya kabiri hiyongereyemo icyiciro cy’umuhanzi mushya cyegukanywe na Amalon, icyo gihe Bruce Melodie yabaye umuhanzi w’impeshyi, Kontwari ya Safi Madiba iba indirimbo y’impeshyi naho Madebeat atorwa nk’uwatunganyije indirimbo zashyuhije umujyi kurusha abandi.

Umwaka ushize, indirimbo ‘Igare’ ya Mico The Best niyo yahembwe nk’iyakunzwe cyane, Bruce Melodie yatowe nk’umuhanzi w’impeshyi, Kevin Kade aba umuhanzi mushya wigaragaje cyane, Madebeat atorwa nk’utunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi wakoze cyane, mu gihe DJ BOB yashimiwe nk’umuntu w’ibihe byose mu muziki.

Bruce Melodie ari mu babitse ibihembo byinshi bya Kiss Summer Awards
Keza Joanah ukora kuri Kiss FM afashe kimwe mu bihembo bigenerwa abahanzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .