King James yongewe ku rutonde rw’abazaririmba mu gitaramo cy’Intwari

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 Mutarama 2021 saa 02:58
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi King James yiyongereye ku rutonde rw’igitaramo cy’Intwari cyateguwe n’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO).

CHENO yatangaje ko igitaramo cyo kwizihiza Intwari z’u Rwanda kizaca kuri Televiziyo y’u Rwanda tariki 31 Mutarama 2021.

Iki gitaramo kizatambuka kuri televiziyo y’u Rwanda mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

King James yiyongereye ku bandi bahanzi bazaririmba muri icyo gitaramo nka Alyn Sano, Peace Jolis, Itorero ry’Igihugu Urukerereza na Army Jazz Band.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi mu Rwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), Rwaka Nicolas, yabwiye IGIHE ko uyu mwaka nta bitaramo bihuza abantu bizakorwa kubera ingamba zo kwirinda Covid-19.

Iki gitaramo gisanzwe kiba buri mwaka kigamije kwizihiza ubutwari bw’Abanyarwanda, kigategurwa n’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO).

Umwaka ushize iki gitaramo cyari cyatumiwemo abahanzi barimo; Itorero ry’Igihugu Urukerereza, Army Jazz Band, Clarisse Karasira, Niyo Bosco na Social Mula.

Incamake z’uko umwaka ushize byari bimeze mu gitaramo cy’Intwari

King James yiyongereye ku rutonde rw'abazaririmba mu gitaramo cy'Intwari
Iki gitaramo kizatambuka kuri televiziyo y’u Rwanda mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .