King James yatumiwe mu gitaramo kizabera muri Ambassador’s Park

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 2 Gicurasi 2018 saa 09:38
Yasuwe :
2 0

Umuhanzi Ruhumuriza James [King James] wubatse izina mu muziki w’urukundo mu Rwanda agiye guhurira n’itsinda ry’abahanga mu gucuranga umuziki w’umwimerere mu gitaramo kizabera i Gikondo muri Ambassador’s Park, iberamo ibikorwa by’imyidagaduro.

Iki gitaramo giteganyijwe ku wa Gatanu, tariki 4 Gicurasi 2018, kizatangira saa moya z’umugoroba biteganyijwe ko kizabera muri Ambassador’s Park yasubukuye imikorere mu mwihariko wo kwakira abayigana inabafasha kwidagadura.

Umuyobozi wa Ambassador’s Park, Nzatunga Emmanuel, yabwiye IGIHE ko bifuje gusubukura ibikorwa by’imyidagaduro mu rwego rwo kongera guha ikaze abakiliya no kubafasha kuryoherwa.

Yagize ati “Mu gusubiza Ambassador’s Park mu murongo wayo tugiye gutangirana na King James. Iki gitaramo nicyo dutangirana na cyo mu mikorere mishya, uko twabahaga serivisi zinoze bakazikunda bizakomeza kandi binarusheho.”

Yavuze ko guhagarika imyidagaduro yahabaga n’ibindi bikorwa byakozwe mu buryo bwo kwagura imikorere cyane ko yari amaze igihe muri Suède ariko ubu akaba yagarutse mu Rwanda.

King James ugiye gutaramira muri Ambassador’s Park ari mu bahanzi bakomeye mu bakora indirimbo z’urukundo mu njyana ya R&B. Yaririmbye ‘Ndagutegereje’, ‘Nturare Utabivuze’, ‘Yaciye Ibintu’ n’izindi.

Uyu muhanzi ukunzwe cyane mu rubyiruko ari mu begukanye ibihembo bikomeye mu Rwanda birimo n’icya Primus Guma Guma Superstar yatwaye mu 2012.

Abasanzwe basohokera muri Ambassador’s Park iherereye ahegeranye n’urusengero rw’Abamethodiste no ku bashya hari igabanuka ridasanzwe ku binyobwa by’umwihariko ku nzoga nshya ya Amstel Malt aho uguze imwe yongezwa ebyiri agashira inyota akanezerwa. Ibi byiyongeraho ko abahasohokeye bakoresha WIFI ibaha internet y’ubuntu.

Muri Ambassador’s Park ubu hari Sauna & Massage, Bar & Restaurant, Night Club n’ibyumba by’amacumbi ku bashaka kuruhuka.

King James ari mu bahanzi bafite izina mu njyana ya R&B mu Rwanda
King James yatumiwe mu gitaramo kizabera muri Ambassador’s Park i Gikondo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza