King James yasohoye indirimbo yakoranye na Ariel Wayz

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 Mutarama 2021 saa 08:02
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi King James umaze igihe mu muziki w’u Rwanda, yasohoye indirimbo ‘Ndagukumbuye’ yakoranye na Ariel Wayz, umukobwa ukizamuka watangiye kwikorana umuziki nyuma yo kuva mu itsinda rya Symphony Band.

‘Ndagukunda’ ni indirimbo igaruka ku musore cyangwa inkumi yibutsa umukunzi we ko ikumbuye bikomeye umukunzi we utari hafi.

Ni indirimbo ituje aba bahanzi baririmba bungikanya amagambo, buri wese muri abwira uwo bakundana ko amukumbuye nyuma y’igihe ishyanga ribatanyije.

King James aganira na IGIHE, yavuze ko iyi ndirimbo yayikoranye na Ariel Wayz mu rwego rwo kumushyigikira nk’impano nshya mu muziki w’u Rwanda.

Yagize ati “Nk’umuhanzi mukuru uhora ushimishwa no kubona impano nshya mu muziki, nibaza ko iyo dushyigikiye aba bakiri bato tuba turwana ku iterambere ry’umuziki. Nta muntu n’umwe ushidikanya ku buhanga bwa Ariel Wayz, ni umukobwa wo gushyigikira kandi ni umwe mu bazamura ibendera ry’u Rwanda!”

Ariel Wayz ni umwe mu bize umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo, akivayo yabanje kunyura mu itsinda rya Symphony Band rikunze gufasha abahanzi mu bitaramo bikomeye.

Iyi ndirimbo nshya ya King James na Ariel Wayz yasohotse iherekejwe n’amashusho yerekana amagambo ayigize. King James yavuze ko bakiri gushaka uko bafata bakanatunganya amashusho yayo bazasangiza abakunzi babo mu minsi mike iri imbere.

Mu buryo bw’amajwi yakozwe inatunganywa na BOB Prod, umwe mu bahanga mu gutunganya u Rwanda rufite.

King James yavuze ko gukorana indirimbo na Ariel Wayz ari uburyo bwo kumushyigikira nk'umuhanzikazi mushya kandi ufite impano
Ariel Wayz ni umwe mu bahanzikazi \bafite impano idasanzwe n'ubuhanga mu muziki kuko yize mu ishuri rya muzika rya Nyundo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .