King James yabitangaje mu kiganiro Sunday Night ku Isango TV . Yavuze ko icyorezo cya COVID-19, cyagize ingaruka ku buzima bwose ariko by’umwihariko abanyamuziki bakabirenganiramo cyane.
Ati “Birumvikana ko ari ikintu kidasanzwe cyane ko twebwe ku muziki bimaze igihe. Kuva yatangira urebye ntabwo twongeye kubona amahirwe yo gukora ibitaramo, muri make akazi kacu karashegeshwe cyane. Birumvikana ko nta kundi byagenda kuko icya mbere ari ubuzima no kurinda abanyarwanda.”
Yakomeje agira ati “Biri kutugiraho ingaruka zikomeye cyane ko abenshi bari batekereje ibindi byo gukora. Bamwe bari batangiye gutekereza ukuntu babyaza amafaranga umusaruro batagiye ku rubyiniro.”
Yavuze ko nyuma yo kugenda amara igihe kinini guhera mu 2018, asubika gushyira hanze album ye ya gatandatu yise ‘Meza neza’ , ubu ari gutekereza ukundi yakomeje gufasha abakunzi be kumva indirimbo ziyigize zitari zajya hanze.
Ati “Nka album nagiye nyimura igihe kinini cyane, nagombaga kuyishyira hanze mu mwaka ushize muri Nyakanga, birahagarara kubera ko ntabonye uko njya muri Amerika gufata amashusho. Nari nagize igitekerezo cyo gutangira kuyishyira hanze, indirimbo zimwe twari twatangiye kuzifatira amashusho ariko ntabwo biri budukundire ko dukomeza. No mu buryo bw’imikorere yanjye mu bijyanye n’uko guha abafana banjye album yose hamwe kandi ifite amashusho ibyo ntabwo birakunda.”
Yavuze ko ari gutekereza gutangira guha abakunzi be indirimbo mu buryo bw’amajwi, ibihe byazagenda neza akazifatira amashusho. Uyu muhanzi yavuze ko ari no gutegura gukora album ye izakurikira.
Ati “Nshaka kubaha indirimbo mu buryo bw’amajwi bakaba bumva nibaza ko babyumva cyane kubera ibihe turimo. Ni ugushaka ibisubizo. Ndi kubitekerezaho nabo dukorana turebe uburyo twafata iyo album maze igihe mbitse ndetse ndi gukora n’indi ikurikira urumva no kuba nyibitse ni ikibazo, nkaba naziha abakunzi banjye bagafata umwanya bakaba bazumva. Nibaza ko ntawe uzaturenganyiriza ko nta mashusho twakoze yazo. Ibihe nibiba byiza nayo tuzafata.”
Uyu muhanzi asaba abantu bose gukomeza kwitwararika birinda iki cyorezo gihangayikishije isi.
King James yateganyaga gushyira hanze album ye ya gatandatu yise ‘‘Meze Neza’’. Iriho indirimbo zirimo “Hari ukuntu’’, ‘‘Uri Mwiza’’, ‘‘Nyuma Yawe’’, ‘‘Agatimatima’’, ‘‘Abo Bose’’, ‘‘Igitekerezo’’, ‘‘Meze Neza’’ yanitiriye album, ‘‘Ese uracyamukunda’’, ‘‘Icyangombwa’’ na ‘Yabigize birebire.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!