00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

King James agiye gusohora album ye ya karindwi iriho indirimbo yafatiye amashusho muri Amerika

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 20 Nyakanga 2021 saa 02:35
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’iminsi mike avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, King James yahishuye ko agiye gusohora album ye ya karindwi yise ‘Ubushobozi’ izaba igizwe n’indirimbo 11.

Ku itariki 9 Nzeri 2021 ni wo munsi uyu muhanzi yatangaje ko azamurikiraho album ye nshya ikaba iya karindwi azaba amurikira abakunzi be.

Mu kiganiro na IGIHE, King James yavuze ko ari album amaze imyaka itatu akoraho, mu ndirimbo 11 ziyigize hakabaho imwe yonyine yo kuramya no guhimbaza Imana.

Muri izi ndirimbo kandi higanjemo izo aherutse kujya gufatira amashusho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe iyitwa ‘Ndagukumbuye’ yakoranye na Ariel Wayz ari yo yonyine iri kuri iyi album yamaze gusohoka.

Bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, King James yavuze ko iyi album atazayimurika mu buryo bw’igitaramo ahubwo azayishyira ku mbuga zicururizwaho imiziki.

Iyi album igiye kujya hanze ikurikira ‘Meze neza’ iriho indirimbo nka; Poupette, Agatimatima, Yabigize birebire, Igitekerezo, Uri mwiza, Nyuma yawe, Icyangombwa n’izindi.

King James ni umwe mu bafite izina ryubashywe mu muziki w’u Rwanda. Uretse kuba yujuje Album zirindwi yakoze, ni umwe mu begukanye ibihembo byinshi mu muziki birimo na Primus Guma Guma Super Star.

ing James aherutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yanakoreye amashusho y'indirimbo ze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .