00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kimenyi Yves yatawe muri yombi

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 Kanama 2021 saa 07:50
Yasuwe :
0 0

Umunyezamu wa Kiyovu Sports n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Kimenyi Yves yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye IGIHE ko Kimenyi Yves yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Yavuze ko nubwo ari Kimenyi Yves watawe muri yombi, Polisi ikomeje gushakisha buri wese witabiriye ibirori bateguye byo kwakira umwana we na Muyango Claudine benshi bita ’’Baby shower’’.

Ati “Kimenyi Yves we yafashwe ariko turabasezeranya ko buri wese wari muri biriya birori azafatwa.”

Abajijwe niba mu bo Polisi iteganya gushakisha harimo na Muyango wagaragaye mu mashusho nk’uwitegura kwibaruka, yavuze ko buri wese agomba kwitwararika ku mabwiriza.

Yagize ati “Buri wese arasabwa kwirinda, yaba utwite cyangwa undi wese arasabwa kwitwararika amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yanaboneyeho kongera kwibutsa Abanyarwanda kwirinda gukora ibinyuranye n’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Ati “Tubivuga kenshi, abantu bakwiye kwitwararika bakirinda kwica amabwiriza aba yashyizweho n’inzego zibifitiye ububasha! Twirinde kandi tunarinda abandi Covid-19.”

Kimenyi Yves yatawe muri yombi mu gihe ku wa 17 Kanama 2021 hasohotse amashusho agaragaza ibirori we n’umukunzi we Muyango Claudine bakorewe byo kwitegura kwakira imfura yabo.

Ibi birori byatumye uyu mukinnyi atabwa muri yombi bizwi nka "Baby Shower", byitabiriwe n’abantu benshi biganjemo abakobwa b’inshuti za Muyango zari ziri kwishimira ko uyu mukobwa agiye kwibaruka imfura ye.

Bamwe mu bazwi bagaragaraye muri ibi birori harimo Ingabire Habibah wamenyekanye cyane mu marushanwa y’ubwiza mu Rwanda.

Kimenyi yamamaye mu makipe atandukanye arimo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports no mu Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Ni mu gihe Miss Muyango Uwase we yamenyekanye ubwo yitabiraga irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda mu 2019. Icyo gihe yegukanye ikamba rya Nyampinga uberwa n’amafoto.

Urukundo rw’aba bombi rwagiye ku mugaragaro muri Kanama 2019.

Kimenyi Yves na Muyango Claudine bitabiriye ibirori bya 'Baby Shower' bateguriwe
Polisi iri gushakisha buri wese witabiriye ibi birori

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .