00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kim Kardashian yasutse amarira asobanura uko yananiwe urushako ku nshuro ya gatatu

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Kamena 2021 saa 10:42
Yasuwe :
0 0

Umunyamideli Kimberly Noel Kardashian [Kim Kardashian] uri mu bagore badasiba kuvugwa mu itangazamakuru ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no ku Isi yose yiyise umuhombyi nyuma yo gushaka inshuro zigera kuri eshatu atandukana n’abagabo ndetse n’ubu akaba ari mu nzira zo gutandukana na Kanye West.

Uyu mugore w’icyamamare yabitangarije mu kiganiro Keeping Up With the Kardashians ahuriramo n’abo mu muryango we giheruka. Iki kiganiro amashusho yacyo yafashwe mu ntangiro z’Ukuboza 2020.

Ni ikiganiro cyafatiwe mu biruhuko bari barimo kuri Lake Tahoe, aho Kim Kardashian agaragara ari kurira ari kumwe n’abavandimwe be Kendall na Kylie Jenner ndetse na Kourtney Kardashian avuga kuri Kanye West benda gutandukana.

Hari aho agira ati “Ntekereza ko akwiriye umuntu ushobora kumukurikira aho agiye ndetse akaba yajya kuba muri Wyoming. Njye kandi ntabwo nashobora kubikora. Akeneye umugore ushyigikira buri ntambwe ye ndetse n’ingendo akunze gukora ahantu henshi ndetse unamukorera buri kimwe kandi njye sinabishobora.”

Uyu mugore hari aho yageze avuga ko yiyumva nk’umuhombyi kubera kunanirwa urushako ubugira gatatu.

Ati “Niyumva nk’umuhombyi ndetse n’uwatsinzwe ku nshuro yanjye y’urushako rwa gatatu. Yego, niyumva nk’umuhombyi ariko ntabwo nabitekerezaho kuko nshaka kwishima.”

Iki gice cyatambutse cyafashwe mu bihe Kanye West yiyamamarizaga kuyobora Amerika aho yanahishuye ko Kim Kardashian yari agiye gukuramo inda y’umukobwa wabo w’imyaka irindwi mukuru bise North West.

Muri iki gice cy’ikiganiro cyatambutse, Khloé Kardashian uvukana na Kim Kardashian yatangaje ko umuvandimwe we mbere y’uko ajya imbere ya camera yabanje kurwana n’umutima nama, umujinya ndetse n’amarangamutima ku mubano w’urukundo rwe na Kanye West.

Ati “Kim ni umwe mu bantu badasanzwe. Yagerageje kurinda urushako rwe uburyo bwose bushoboka, ariko biba bikomeye iyo ufite izo nshingano wenyine ku bitugu byawe. Nanjye nshaka ko yiyitaho.”

Mu ntangiriro za 2021 ni bwo urugo rwa Kanye West na Kim Kardashian rwavuzwemo urunturuntu, amakuru ashyira ku kuba bashobora gutandukana. Byari nyuma y’imyaka isaga itandatu aba bombi basezeranye kubana akaramata.

Icyo gihe Kim Kardashian bavugaga ko yenda gutandukana n’uwari umugabo we yahisemo gushaka umunyamategeko usanzwe uburanira ibyamamare witwa Laura Wasse, wagombaga kumufasha kwitabaza inkiko mu gihe cyo gutandukana na Kanye West bafitanye abana bane.

Muri uko kwezi, TMZ izwiho gutangaza amakuru y’ubwiru ku byamamare, yanditse inkuru igaragaza ko Kim Kardashian na Kanye West, bari kugirwa inama n’abantu ba hafi yabo ngo barebe ko umwuka mubi waje mu mubano wabo washira ariko ntacyo byatanze.

Aba bombi bari bamaze amezi make buri wese aba ukwe, kuko Kanye West amaze iminsi aba muri Wyoming mu gihe umugore we yabaga muri Calabasas muri Leta ya California n’abana.

Kim Kardashian yahise afasha hasi impeta y’isezerano rye na Kanye West.

Guhera muri Nyakanga 2020, Kanye West yashinje umugore we Kim Kardashian kumuca inyuma muri hoteli hamwe n’umuraperi Meek Mill, avuga ko amaze igihe kinini yifuza ko batandukana.

Hashize amasaha make Kim Kardashin na we yanditse kuri Instagram agaragaza ko umugabo we ibyo ari gukora muri iyi minsi ari kubiterwa n’uburwayi bwo mu mutwe asanganywe buzwi nka ‘Bipolar Disorder’, butuma amarangamutima y’umuntu ahindagurika mu buryo butitezwe.

Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo Kim Kardashian yasabye gatanya ashaka gutandukana na Kanye West, undi na we arayemeza. Ni ku nshuro ya mbere Kim Kardashian yatangaje uko urugo rwa Kanye rwageze ku ndunduro.

Kanye West na Kim Kardashian barushinze nyuma yaho Kim Kardashian yari yaramaze gutandukana n’abandi bagabo barimo Kris Humphries basezeranye mu 2011 bagatandukana mu 2013 na Damon Thomas barushinze mu 2000 bagatandukana mu 2004.

Kim Kardashian yasutse amarira asobanura uko yananiwe urushako ku nshuro ya gatatu
Kanye West na Kim Kardashian bari hafi gutandukana
Kim Kardashian na Kanye West barushinze mu 2014 bafitanye abana bane
Kim Kardashian yiyise umuhombyi kubera kuba amaze kunanirwa urushako gatatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .