00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kim Kardashian yajyanye mu nkiko umugabo wamushyiriye ibinini bituma umugore adasama

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 Kamena 2021 saa 10:50
Yasuwe :
0 0

Umugabo witwa Nicholas Costanza yabujijwe kongera gukora igikorwa icyo cyo cyose cyatuma hari aho ahurira na Kim Kardashian nyuma yo kujya mu rugo iwe kenshi atamuteguje, akamutesha umutwe ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mugabo yagiye mu rugo rwa Kim Kardashian amushyiriye ibintu birimo ibinini bya Plan B bizwiho gutuma umuntu ubinyweye nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye agira amahirwe menshi yo kudatwita ndetse n’impeta y’urukundo ikoze muri zahabu.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kamena Kim Kardashian yajyanye mu nkiko Nicholas Costanza, avuga ko yagiye iwe akamubangamira ndetse akahajyana ibinini bya Plan B n’impeta y’urukundo mu ntangiro z’uku kwezi.

Uyu mugabo yakumiriwe n’abarinda umutekano ba Kim Kardashian ndetse ni nabo babonye ibyo yari azaniye uyu mugore w’icyamamare muri Amerika.

Kim Kardashian n’umunyamategeko we Shawn Holley mu mpapuro bujuje TMZ yavuze ko zigaragaza ko yagiye amwendereza inshuro nyinshi uyu mwaka, rimwe muri Gashyantare ndetse no mu mpera za Gicurasi.

Akomeza avuga akenshi yatunguraga abarinzi b’urugo rwe, ababwira ko agiye kumufata bakajyana gusangira ibya nimugoroba.

Kim Kardashian yavuze ko uretse kujya iwe uyu mugabo yanagiye amutesha umutwe kuri internet, akamwandikira ubutumwa butameshe.

Umucamanza yemeje itegeko ry’igihe gito ry’uko uyu mugabo agomba kujya kure ya Kim Kardashian nibura muri metero zirenga 100.

Ntabwo ari inshuro ya mbere ibintu nk’ibi bibaye kuri Kim Kardashian kuko hari n’undi mugabo wigeze kumugendaho biza kurangira nawe yihanangirijwe kuba yamwegera cyangwa yagera iwe.

Kim Kardashian yajyanye mu nkiko umugabo umaze iminsi amutesha umutwe\
Uyu mugabo yagiye kwa Kim Kardashian amushyiriye ibintu birimo ibinini bituma umugore adasama mu gihe yakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye cyo kimwe n'impeta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .