00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kim Kardashian yahishuye uko yagiye ananizwa n’abagabo mu rushako

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 Kamena 2021 saa 07:57
Yasuwe :
0 0

Umunyamideli Kimberly Noel Kardashian [Kim Kardashian] uri mu bagore badasiba kuvugwa mu itangazamakuru ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko yifuzaga gushaka rimwe ariko ntibimukundire.

Kardashian amaze kurushinga inshuro eshatu; ubwa mbere yasezeranye na Damon Thomas, Kris Humphries nyuma aza kurushinga na Kanye West nawe none mu ntangiro z’uyu mwaka baratandukanye.

Mu kiganiro mpamo ahuriramo n’abavandimwe be cyiswe ‘Keeping Up With the Kardashians’ yavuze ko yagiye ananizwa n’abagabo, atanga urugero kuri Kris Humphries.

Ati “Naragerageje. Nagerageje kumuhamagara amezi menshi. Ntabwo nashakaga kuba natandukana n’umuntu, ariko nabikemuye byose mu nzira mbi. Natandukanye nawe nabi. Byaranyigishije. Ubundi nifuzaga kuzarushinga n’umuntu rimwe.”

Yakomeje avuga ko yagiye atandukana n’abagabo kubera kudahuza ku bintu bimwe na bimwe.

Ati “Mvugishije ukuri ntabwo ntekerezaga ko nzabivuga kuri televiziyo. Ariko si ikintu kimwe runaka ku ruhande rumwe cyangwa urundi cyatumye bibaho. Ntekereza ko muri rusange byari ukudahuza ku bitekerezo ndetse n’utundi tuntu duke byagiye bituma mfata iki cyemezo cyo gutandukana n’abagabo.”

Kim yavuze ko gushakana na Kanye West byari byiza, birimo urukundo rwinshi ndetse ari iby’ukuri. Ati “Rwari urushako rwanjye rwa mbere rw’ukuri.”

Yavuze ko yubaha uyu mugabo nka se w’abana be kandi azahora ari umufana we wa mbere. Yemeza ko azahora ari umwe mu bo mu muryango we.

Mu minsi ishize uyu mugore w’imyaka 40 mu kiganiro yakoze hari aho yageze asobanura ibyo gutandukana kwe na Kanye West, avuga ko yiyumva nk’umuhombyi kubera kunanirwa urushako ubugira gatatu.

Kim Kardashian yashakanye na Kanye West mu 2014 bafitanye abana bane. Hari nyuma y’abandi bari barashakanye barimo Damon Thomas babanje kubana mu 2000 kugeza mu 2004 ndetse na Kris Humphries bakundanye kuva mu 2010 mu 2011 muri Kanama bararushinga batandukana bamaranye iminsi 72 barushinze, mu 2013 batandukana mu mategeko.

Damon Thomas (iburyo), umugabo wa mbere wa Kim Kardashian batarambanye
Kanye West na Kim Kardashian bamaze gutandukana
Kim Kardahian avuga ko hari ibyo atumvikanyeho n'abagabo bagiye bashakana barimo na Kanye West bagahitamo gutandukana
Kim Kardashian na Kris Humphries wakinaga Basketball muri NBA bararushinze bamarana iminsi 72

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .