00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kim Kardashian yahakanye gucudika n’umukunzi wa mukuru we

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 Gicurasi 2021 saa 03:00
Yasuwe :
0 0

Umunyamideli Kimberly Noel Kardashian [Kim Kardashian] uri mu bagore badasiba kuvugwa mu itangazamakuru ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no ku Isi yose yahakanye amakuru y’abavugaga ko yagiranye umubano wihariye na Travis Barker wo mu itsinda rya Blink-182 usigaye akundana na mukuru we, Kourtney Kardashian.

Kim Kardashian yashyize ubutumwa kuri Instagram asaba abakumukurikira kumubaza ibyo bashaka, maze umwe amubaza niba hari umubano wihariye yigeze agirana na Travis Barker.

Uyu mugore w’imyaka 40 mu gusubiza yagize ati “Oya babivuze nabi. Twabaye inshuti imyaka myinshi ndetse nishimiye umubano we na Kourtney [mukuru we].”

Kourtney Kardashian w’imyaka 42 na Travis Barker bemeje ko bakundana ku wa 14 Gashyantare 2021 ndetse batangira kugaragarizanya urukundo rwabo ku karubanda guhera ubwo. Bombi bakunze gushyirana ku mbuga nkoranyambaga.

Kim Kardashian we uvugwa ko yagiranye umubano wihariye n’uwo umuntu yakwita muramu we n’ubwo we na mukuru batarasezerana, kuva muri Gashyantare yatse gatanya ye na Kanye West bari bamaranye igihe babana nk’umugabo n’umugore.

Travis Barker yabaye inshuti y’umuryango w’Aba-Kardashian imyaka myinshi. Uyu mugabo w’imyaka 45 asanzwe afite abana barimo Landon Asher w’imyaka 17 na Alabama Luella wa 15 yabyaranye na Shanna Moakler batandukanye mu 2008.

Kourtney Kardashian w’imyaka 42 we afite abana barimo Mason Dash ufite imyaka 11, Penelope Scotland ufite imyaka umunani n’igice na Reign Aston w’itandatu bose yabyaranye na Scott Disick.

Shanna Moakler aheruka kumvikana avuga ko Kim Kardashian na Kourtney Kardashian bamusenyeye urugo bakamutwarira umugabo.

Kim Kardashian yahakanye ibyo gukundana na Travis Barker
Kourtney Kardashian na Travis Barker bemeje ko bakundana mu ntangiriro z'uyu mwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .