00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kim Kardashian ntashaka kuvana izina rya Kanye West mu mazina ye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 Kanama 2021 saa 07:31
Yasuwe :
0 0

Umunyamideli Kimberly Noel Kardashian West wamamaye nka Kim Kardashian akaza kwiyongereraho akazina ka West, nyuma yo kurushinga na Kanye West , yavuze ko adateze gukura iri zina mu mazina ye.

TMZ yatangaje ko ifite amakuru y’impamo ko Kardashian adashaka gukura izina West mu mazina ye, mu gihe Kanye West we yasabye ko izina rye rihinduka akajya yitwa ‘Ye’.

Iki kinyamakuru cyavuze ko Kim atekereza ko ari ingenzi kugumana iri zina.

Ngo uyu mugore ashyigikiye Kanye ku kuba ashaka ko izina akoresha mu buhanzi bwe ryahindurwa no mu buryo bwemewe n’amategeko. Avuga ko ariko n’ubundi abantu bazakomeza kumumenya nka Kanye West n’ubwo hari n’abamuzi nka Ye.

Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo Kim Kardashian yasabye gatanya ashaka gutandukana na Kanye West, undi na we arayemeza.

Kim Kardashian akomeye ku izina rya Kanye West

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .