00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kim Kardashian aravugwa mu rukundo n’umunyarwenya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Ugushyingo 2021 saa 06:12
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’igihe gito hibazwa iby’umubano udasanzwe w’Umunyamideli Kim Kardashian n’Umunyarwenya Pete Davidson, byashimangiwe ko bari mu rukundo.

Ikinyamakuru Page Six cyatangaje ko gifite amakuru ko Kim Kardashian w’imyaka 41 ari mu rukundo na Pete Davidson wa 28.

Ibi bihamywa na E! News nayo yemeza ko hari umuntu wayihaye amakuru y’uko aba bombi bari kurebana akana ko mu jisho muri iyi minsi.

Uwo yabwiye iki kinyamakuru ati “Barishimye mu by’ukuri, bari kureba aho ibintu bigana. Pete yamubwiye ko nta wundi ashaka kongera kubona. Kim nawe ari kubwira abantu bamwe ko batari mu rukundo rwa nyarwo ariko na we nta wundi muntu ashaka kubona, ari kugerageza kugaragaza ko atabirimo nyamara mu mutima we yarashize.”

E! News ikomeza ivuga ko Kim Kardashian akururwa cyane n’uyu musore ku buryo atangiye kugenda amwigarurira.

Aba bombi baheruka kugaragara kuri uyu wa Kane tariki 18 Ugushyingo , ibintu byakomeje kongera umunyu mu mubano w’urukundo rwabo.

Mu minsi yashize People yatangaje ko Kim Kardashian usanzwe atuye mu Mujyi wa California yagiye mu Mujyi wa New York ndetse yagaragaye yagiranye ibihe byiza na Pete Davidson muri Staten Island aho uyu munyarwenya atuye.

Iki kinyamakuru cyanditse ko aba bombi bagaragaye bajyanye muri restaurant y’Abataliyani yitwa Campania, basangira ibya nimugoroba.

Urukundo rwa Davidson na Kardashian rwatangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru nyuma y’aho mu Ukwakira uyu mugore yatumiwe mu kiganiro cya Saturday Night Live [SNL] gikorwa n’abarimo n’uyu munyarwenya ndetse bakaza kugaragara bakina basomana.

Umwe mu baganiriye na People yavuze ko aba bombi bafitanye umubano udasanzwe.

Kim Kardashian aravugwa muri uru rukundo mu gihe umuraperi Kanye West uheruka guhindura izina akiyita “Ye” babanaga na we avugwa mu rukundo n’umukobwa w’umunyamideli witwa Vinetria akubye kabiri mu myaka kuko Ye afite 44 naho Vinetria akagira 22.

Kim Kardashian afitanye abana bane na Kanye West barimo abakobwa North w’imyaka umunani na Chicago ufite itatu n’igice. Hari kandi abahungu barimo Saint ufite itanu n’igice ndetse na Psalm ufite imyaka ibiri. Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo uyu muraperi na Kim Kardashian bahisemo kwaka gatanya.

Ni mu gihe muri Kanama Pete Davidson yatandukanye na Phoebe Dynevor wagaragaye muri Bridgerton nyuma y’amezi atanu bakundana.

Yanakundanye n’abakobwa barimo umuhanzikazi Ariana Grande yambitse impeta mu 2018, Kaia Gerber, Kate Beckinsale na Cazzie David. Pete Davidson afite imyaka 27 mu gihe Kim Kardashian afite 41.

Kim Kardashian ari kuvugwa mu nkuru z’urukundo mu gihe mu minsi mike ishize, yasabiye imbabazi imfungwa yitwa Julius Jones wari ugiye guhabwa igihano cy’urupfu nyuma y’imyaka 22 amaze afunze azira kwica umuntu.

Kim Kardashian yagiranye ibiganiro na Guverineri Kevin Stitt uyobora agace ka Oklahoma aho Julius Jones yaherewe iki gihano, byavuyemo umwanzuro w’uko uyu musore wagombaga kwicwa muri uku kwezi akatirwa gufungwa burundu aho gushyira mu bikorwa iki gihano.

Aba bombi bamaze iminsi bari mu munyenga w'urukundo
Bagaragaye barebana akana ko mu jisho
Kim Kardashian na Pete bakunze gusohokana mu buryo budasanzwe
Kim Kardashian na Pete Davidson bagaragaye bafatanye agatoki ku kandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .