00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kim Kardashian acuditse na Pete Davidson

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 Ugushyingo 2021 saa 12:50
Yasuwe :
0 0

Umunyamideli Kim Kardashian akomeje kugirana umubano udasanzwe n’Umunyarwenya Pete Davidson ndetse biri gukekwa ko baba bafitanye umubano ushobora kuvamo urukundo.

People yatangaje ko Kim Kardashian usanzwe atuye mu Mujyi wa California ari mu Mujyi wa New York ndetse yagaragaye yagiranye ibihe byiza na Pete Davidson muri Staten Island aho uyu munyarwenya atuye.

Iki kinyamakuru cyanditse ko aba bombi bagaragaye bajyanye muri restaurant y’Abataliyani yitwa Campania basangira ibya nimugoroba.

Urukundo rwa Davidson na Kardashian rwatangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru nyuma y’aho mu Ukwakira uyu mugore yatumiwe mu kiganiro cya Saturday Night Live [SNL] gikorwa n’abarimo n’uyu munyarwenya ndetse bakaza kugaragara bakina basomana.

Umwe mu bantu baganiriye n’iki kinyamakuru yavuze ko baba bari kumwe nk’inshuti zisanzwe. Ati “Basangirira hamwe rero bashobora bari kumwe mu gihe iki cyangwa iki. Ni inshuti ziba ziri gusangira.”

Undi muntu waganiriye na People yavuze ko aba bombi bafitanye umubano udasanzwe.

Yagize ati “Kim Kardashian ari kwishimisha ndetse arya ubuzima. Ubu icyo yitayeho cyane ni abana be bane yabyaranye na Kanye West ariko yiteguye no gukundana. Arishimye cyane. Yakomeje inzira ye kuri Kanye West kandi ni byo byari byiza kurushaho.”

Kim Kardashian afitanye abana bane na Kanye West barimo abakobwa North w’imyaka umunani na Chicago ufite itatu n’igice. Hari kandi abahungu barimo Saint ufite itanu n’igice ndetse na Psalm ufite imyaka ibiri. Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo uyu muraperi w’imyaka 44 na Kim Kardashian bahisemo kwaka gatanya.

Muri Kanama Pete Davidson yatandukanye na Phoebe Dynevor wagaragaye muri Bridgerton nyuma y’amezi atanu bakundana. Yanakundanye n’abakobwa barimo umuhanzikazi Ariana Grande yambitse impeta mu 2018, Kaia Gerber, Kate Beckinsale na Cazzie David. Pete Davidson afite imyaka 27 mu gihe Kim Kardashian afite 41.

Kim Kardashian acuditse na Pete Davidson
Birakekwa ko aba bombi baba bafitanye umubano wavamo urukundo
Pete Davidson ma Kim Kardashian West barakekwaho urukundo
Pete na Kim Kardashian bajyanye mu birori bya Halloween byabaye mu mpera z'ukwezi gushize
Bombi baherutse kugaragara basomana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .