00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

KIKAC Music ireberera inyungu abarimo Danny Vumbi yatangiye gushaka umuhanzi w’umukobwa izafasha

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 Kamena 2021 saa 07:22
Yasuwe :
0 0

Sosiyete ifasha abahanzi ya KIKAC Music ibarizwamo Danny Vumbi na Mico the Best yatangiye urugendo rw’irushanwa bise ‘The Next Diva’ rizatanga umukobwa ufite impano yo kuririmba bazakorana mu gihe cy’imyaka itanu.

Aya marushanwa ‘The Next Diva’ byamaze kwemezwa ko kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Kamena kugeza tariki 16 Kamena 2021 abakobwa bifitemo impano yo kuririmba bazatangira kwiyandikisha.

Uhujimfura Claude, umwe mu bayobozi ba KIKAC Music, yavuze ko uwifuza kwitabira iri rushanwa asabwa kwifata amashusho atarengeje umunota umwe aririmba indirimbo ashaka, akayohereza kuri email ya KIKAC Music n’imbuga nkoranyambaga bakoresha.

Icyakora uyu musore yibukije abifuza guhatana ko bakira abakobwa bashya mu muziki, atari abasanzwe baririmba. Ati “Byibuza umuntu utarasohora indirimbo ebyiri niwe dushaka, twifuza gufata abanyamuziki bashya!”

Uhujimfura yabwiye IGIHE ko nyuma yo kubona amashusho y’aba bakobwa, hazakurikiraho igikorwa cyo gutoranyamo batandatu bazajya mu cyiciro cya nyuma.

Aba batandatu nabo bakazatoranywamo uwa mbere uzatangazwa tariki 20 Kamena 2021.

Byitezwe ko uzatsinda azahabwa ibihembo bitandukanye, ariko igihembo nyamukuru kikazaba ari amasezerano y’imyaka itanu akorera umuziki we muri KIKAC Music.

‘The Next Diva’ ni irushanwa KIKAC Music iteganya kujya ikora buri myaka ibiri mu rwego rwo kuzamura impano z’abahanzikazi, no kongera umubare wabo mu ruganda rwa muzika cyane ko ukiri hasi cyane.

Indi mbuto 'The Next Diva' ni irushanwa ryatangijwe na KIKAC Music rizajya ritanga umuhanzikazi mushya mu muziki buri myaka ibiri
Uhujimfura Claude ari kumwe na Danny Vumbi areberera inyungu binyuze muri KIKAC Music

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .