Kwamamaza

Kigali Jazz Junction yubuye gahunda y’ibitaramo, hatumiwe Hope na Kipeti

Yanditswe kuya 3-08-2016 saa 08:46' na Remesha Jr


Abahanzi Hope Irakoze na Ben Ngabo Kipeti nibo bagiye kubimburira abandi mu bitaramo bya Kigali Jazz Junction byubuye mu cyiciro cyabyo cya kabiri (Season2).

Igitaramo cya mbere cy’iki cyiciro cya kabiri kizaba kuri uyu wa Gatanu, tariki 5 Kanama 2016 muri Serena Hotel guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa tanu.

Aba bahanzi batumiwe nk’abasanzwe bamenyerewe mu kuririmba Live mu njyana zose by’umwihariko iya Jazz.

Aganira na IGIHE, Hope Irakoze yavuze ko asanzwe aririmba injyana ya Jazz, kandi ko ari kwitegura kuzaririmbira Abanyarwanda nyinshi mu ndirimbo zikundwa cyane.
Uyu muhanzi avuga ko yishimiye kuzaba ari we muhanzi ubimburira abandi muri ibi bitaramo ngarukakwezi.

Yagize ati “ubushize ni Maurice Kirya na Mani Martin ariko ubu ni njyewe na Ben Kipeti tuzaba turi kumwe, kandi bizadushimisha kubona abahantu benshi baza kudushyigikira.”

Ben Kipeti we avuga ko injyana ya Jazz ari yo yakuriyemo, kandi ko ari nayo amaze imyaka irenga 25 mu muziki akora.

Umuhanzi Ben Ngabo Kipeti ategerejwe muri Kigali Jazz Junction

Uyu muhanzi Kipeti agira ati “Abantu bitege ko nzabaririmbira indirimbo zanjye bakunze zirimo nka Sogokuru, Ryangombe, Agasamusamu n’izindi ziri mu mudiho wa Jazz ivanzemo ikinyarwanda n’ikinyafurika (Afro-Jazz)”.

Ibitaramo bya Jazz Junction bitegurwa n’itsinda rya Neptunez Band, bikabera muri Serena Hotel. Biba buri kwezi, aho iyi Band itumira umwe mu bahanzi bakunzwe bazwiho ubuhanga mu kuririmba Live.

Neptunez Band igizwe n’abantu 6 barimo abacuranzi n’abaririmbyi bose bahuriza ku mwihariko w’injyana ya Jazz.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi bitanu ahasanzwe.

Irakoze Hope asanzwe azwiho ubuhanga mu gucuranga live

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 1 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved