00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali yungutse ikigo ndangamuco gishya; menya umwihariko wacyo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 Ukwakira 2021 saa 03:57
Yasuwe :
0 0

Mu mujyi wa Kigali i Remera, hafunguwe ikigo ndangamuco ‘Shauku Cultural Center’ kigamije guteza imbere ubuhanzi, kikaba urubuga rw’abahanzi bifuza gutaramira abakunzi babo.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ukwakira 2021, nibwo iki kigo cyafunguwe ku mugaragaro na iki kigo cyafunguwe na ’ Shauku ya Africa ’ mu gitaramo cyiswe ‘Afro Fusion Night’ cyaririmbyemo Sophie Nzayisenga, Itorero Inkindi n’Amariza, Shauku Music Band bafatanyaga na DJ Tonny mu gihe ibirori byayobowe na MC Kate Gustave.

Abitabiriye ibi birori basusurukijwe n’aba bahanzi bari biganjemo abakora umuziki ushingiye ku muco nyarwanda.

Ubuyobozi bwa Shauku Culture Center, bwatangarije IGIHE ko iki kigo bagifunguye kugira ngo kijye gifasha abahanzi bakora ubuhanzi bushingiye ku muco kugira aho bagaragariza ibihangano byabo.

Usibye ‘Afro Fusion Night’ igitaramo kizajya kiba ari ngarukakwezi, byitezwe ko buri mpera z’icyumweru muri iki kigo hazajya habera ibitaramo bitandukanye mu rwego rwo gususurutsa Abanyamujyi.

Iki kigo cyubatse ahitwa ‘ Plot 309 , Masterpeice , Airport Boulevard , Giproso Circle, Remera , Kigali, Rwanda ’ kirimo aho gutaramira, umwanya munini w’aho kwicara ndetse n’akabari bise ‘Recontre des artistes’.

Ikigo ndangamuco ‘Shauku Cultural Center’, kizaha rugari abakora ubuhanzi bushingiye ku muco
Abitabiriye iki gitaramo banyuzwe n'umuziki
Sophie Nzayisenga yongeye kugaragaza ko ari we mwamikazi w'inanga
Abahanzi bakora ibihangano bishingiye ku muco bahawe rugari
Itorero Inkindi n’Amariza ryasusurukije abitabiriye iki gitaramo
Shauku Music Band yataramiye abitabiriye igitaramo cyo gufungura ‘Shauku Cultural Center’

Video: Kayihura Innocent


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .