Kidum yanyuze benshi mu gitaramo yakoreye i Kigali

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 Nzeri 2019 saa 08:38
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Kidum yashimishije benshi mu gitaramo yatumiwemo cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 1 Nzeri 2019 muri White Club Kimironko, ubwo aka kabyiniro gatahwa ku mugaragaro.

Uyu muhanzi yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe azanye n’indege yari iturutse muri Kenya aho asanzwe akorera ibikorwa bye bitandukanye bya muzika.

Anategerejwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction gisoza ukwezi kwa Nzeri 2019 kizaba ku wa 27 Nzeri 2019.

Uyu muhanzi usanzwe ari umwe mu bafite ibihangano binyura benshi bakoresha ururimi rw’Ikirundi n’Ikinyarwanda bitewe n’uburyohe bw’imitoma iba yuzuyemo ikora ku nguni y’imitima ya benshi.

Ni umwe mu bisanga mu Rwanda ndetse ubaze inshuro amaze kuharirimbira ntiwazirangiza kandi uko aje yishimirwa mu buryo bukomeye n’abakunda umuziki.

Muri iki gitaramo yaraye akoreye i Kigali yaririmbye mu buryo bwa live kuva ku ndirimbo ya mbere kugeza ku ya nyuma, ari gufashwa n’abakobwa babiri.

Ahabereye iki gitaramo hari hakubise huzuye ndetse uyu muhanzi nta ndirimbo n’imwe yaririmbye wenyine kuko zose yafashwaga n’abafana kuva itangiye kugeza irangiye.

Yaririmbye mu bice bibiri ubwa yaje saa tanu ava ku rubyiniro saa sita zirengaho iminota, yongera kugaruka saa saba ataramana n’abakunzi be mu gihe cy’isaha n’igice.

Jean-Pierre Nimbona [Kidum] bitewe n’uburyo ajya ku rubyiniro n’imbaraga zihariye ku buryo iyo umubonye utakeka ko afite imyaka 44 y’amavuko bituma yishimirwa cyane.

Yaherukaga mu Rwanda mu gitaramo cyabaye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 16 Gicurasi 2019, muri Kigali Convention Centre cyari cyahawe inyito ya ‘Transformational Tunes of Africa’ cyasozaga inama ya Transform Africa.

Kidum yatangiye gukora umuziki kuva mu 1994. Mu 1995 ajyanye indirimbo kuri radiyo bamutera utwatsi ngo ntabwo azwi, mu 1999 nibwo yashyize hanze indirimbo yise ‘Yaramenje’ yakunzwe mu buryo bukomeye ikamufungurira amayira mu muziki ikaza no kwitirirwa album ye ya mbere yashyize hanze mu 2001.

Iyi album yaje ikurikirwa n’izindi zirimo ‘Shamba’ (2003), ‘Ishano’ (2006), ‘Haturudi Nyuma’ (2010) na ‘Hali Na Mali’ (2012).

Ari mu bahanzi bafashe ibendera ry’umuziki w’i Burundi mu gihe kirenga imyaka 20, kandi agahorana umwihariko wo kutajya ava mu mitwe y’abakunda umuziki no guhora agendana na buri kiragano kimusanze mu muziki.

Uyu muhanzi umuziki we umaze gushinga imizi mu bihugu bitandukanye ariko yawutangiriye muri Kenya aho yahungiye atararangiza amashuri yisumbuye, yari ageze mu mwaka wa 12 wayo urugendo rw’amashuri ye arucumbikira aho, yiyegurira umuziki kuko n’ubundi yari asanzwe avuza ingoma.

Ahabereye igitaramo abantu bari baje ku bwinshi
Baririmbaga bakanyuzamo bagacinya akadiho
Kidum n'abakobwa bamufashije ku rubyiniro bacinyaga akadiho kakahava
Kidum ni umwe mu bahanzi bakomeye mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba
Kidum yafashijwe ku rubyiniro n'abakobwa babiri
Umwe mu bakobwa b'ijwi rihebuje wafashije Kidum
Uyu nawe afite ijwi rihebuje, ni umwe mu bafashije Kidum ku rubyiniro
Dj Sisco niwe wavanze imiziki Kidum amaze kuririmba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza