Kidum arinzwe bidasanzwe nyuma yo kubonana na Perezida Nkurunziza (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 6 Nzeri 2016 saa 12:57
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Kidum usanzwe uba muri Kenya agiye kumara icyumweru mu Burundi mu ruzinduko rw’akazi, kuri uyu wa 5 Nzeri 2016 yabonanye na Perezida Pierre Nkurunziza birakaza benshi mu barwanya leta.

Kidum yazindutse yandika ubutumwa bw’inkurikirane ku mbuga nkoranyambaga yongera guhakana ashimangira ko ‘atari umunyapolitiki’ ahubwo ko icyamujyanye i Burundi ari ugushaka icyagarura amahoro muri iki gihugu.

Yongeye kugaragaza uburakari bukomeye nyuma y’inkuru zasohotse mu binyamakuru i Burundi bivuga ko abagabo babiri biciwe mu Nyamabere mu Ntara ya Bubanza ko ari abafana bari bavuye mu gitaramo cye.

Kidum yabonaniye na Perezida Nkurunziza mu Ntara ya Ngozi kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Nzeri 2016, IGIHE ifite amakuru avuga ko uyu muhanzi ari we wasabye ibiganiro n’Umukuru w’Igihugu. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Burundi batangiye gushyira Kidum mu majwi ko yunze ubumwe na Nkurunziza gusa we akabihakanira kure.

Yongeye kwandika yikoma Bob Ruburika uyobora Radio RPA, yavuze ko ari ‘kumuterekaho inkono ishyushye amuvanga mu bya politiki kandi yari abayeho nk’umurasita’.

Muri iki gitondo Kidum yasohoye amafoto arinzwe cyane n’abapolisi bagera ku icumi. Yavuze ko ari abo yahawe kugira ngo bacungire bya hafi umutekano we mu kumurinda abashobora kumwivugana.

Ati “Uyu ni wo mutekano mpawe kuva aho Bob Rugurika atangiye kungerekaho inkono ishyushye kandi nari nibereyeho nk’umurasita.” Yongeyeho ati “…Njyewe ariko sinifuzaga ko bimera gutya. Ndi umunyamahoro njyewe.”

Yamaze kuganira na Perezida Nkurunziza ajya gukorera igitaramo ahitwa mu Kamenge mu kigo cyita ku bafite ubumuga bwo mu mutwe ahazwi nko kwa Le Gentil. Yavuze ko nta kibi abona yakoze kuba yaganiriye n’Umukuru w’Igihugu kuko ngo yari agamije kumwumvisha ko u Burundi bukwiye kongera kubana neza n’u Rwanda.

Yagize ati “Si ubwambere mpura amaso n’abayobozi bagiye bategeka u Burundi, kuva kuri Pierre Buyoya, Domitien Ndayizeye, Pierre Nkurunziza, na Sylvestre Ntibantunganya twigeze guhura turaganira”

“Ahubwo ndatangaye cyane kuko ikiganiro nagiranye na Perezida Nkurunziza ni amahoro gusa. Namusabye nk’umuririmbyi ko umubano mwiza hagati y’igihugu cyacu n’u Rwanda byakongera kumera neza. Igihe nari mu Rwanda ubwo mperuka kujya kuririmbirayo hari muri Nyakanga uyu mwaka hari abantu bamwe banyikomye hano i Bujumbura ngo nagiye kuririmbira abarwanya Leta y’u Burundi nabasubije ko njye akazi kanjye ari uguhuza imiryango no guhuza abantu.”

Kidum [uri kwikanga ko ashobora kwicwa] yavuze ko nagira icyo aba bikwiye kubazwa Bob Rugurika[uyu yafunzwe muri Mutarama 2015, icyo gihe yaziraga ko yari afite amakuru yizewe ku bwicanyi bwakorewe abihayimana batatu b’Abataliyanikazi, ubu afatwa nk’umwe mu barwanya ubutegetsi]. Ati “Nihagira icyo mba ni wowe Bob, na leta reka nyimenyeshe….”

Kidum yahawe abapolisi bafite imbunda bamurindira umutekano
Kidum yagiye mu Kamenge arinzwe
Yaririmbiye mu kigo cyita ku bafite ubumuga bwo mu mutwe
Yabasigiye ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza