00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kid Gaju agiye gusubira imbere y’Urukiko ku byaha birimo gucuruza abantu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Kanama 2021 saa 10:40
Yasuwe :
0 0

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rugiye kuburanisha Ubujurire bw’urubanza Ubushinjacyaha buregamo umuhanzi Muhinyuza Justin [Kid Gaju] icyaha cyo gushaka gucuruza abantu, ubwinjiracyaha bwo gufata ku ngufu umukobwa witabiriye Miss Rwanda 2021, n’icyo gukoresha ibiyobyabwenge.

Kuri uyu wa 19 Kanama 2021 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ruzaburanisha uru rubanza, nyuma y’uko uyu muhanzi yari yarekuwe by’agateganyo n’Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo. Icyemezo cyahise kijuririrwa n’Ubushinjacyaha.

Ku wa 29 Kamena 2021 ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko Kid Gaju afungurwa, agakurikiranwa ari hanze.

Icyo gihe, Urukiko rwanzuye ko nta mpamvu zikomeye rwabonye zatuma akurikiranwaho icyaha cyo gucuruza abantu n’icy’ubwinjiracyaha bwo gufata ku ngufu.

Umucamanza yavuze ko nubwo hari impamvu zikomeye zatuma uregwa akurikiranwaho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge ariko azakurikiranwa ari hanze, ahita ategeka ko agomba gufungurwa.

Imiterere y’ibyaha Kid Gaju akurikiranyweho

Kid Gaju akurikiranyweho gucuruza abakobwa, aho aha amafoto umunyamafaranga wo muri Kenya witwa Jeff, ababwira ko azabaha igishoro cyo gutangira ubucuruzi, uwungutse akazasubira muri Kenya kumushimira.

Umushinjacyaha yavuze ko Kid Gaju areba amafoto y’abakobwa beza kuri Instagram, uwo ashimye akomwoherereza Jeff na we yashima bagatangira kumureshya, yakwemera akohererezwa itike y’indege n’amafaranga yo kwitegura.

Yavuze kandi ko uyu muhanzi yahabwaga amadorali 300$ kuri buri mukobwa yoherezaga.

Mu rukiko, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Kid Gaju yemeye ko yakiriye aya mafaranga inshuro zirindwi.

Kid Gaju yaregwaga kuba yarashatse kugurisha umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2021, byakwanga agashaka kumufata ku ngufu umukobwa akamucika.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Kid Gaju yarebye uyu mukobwa kuri Instagram amuhuza na Jeff.

Bamaze kumvikana bemeranyije n’itariki azagendera, Jeff yohereje itike y’indege n’ibihumbi 25 by’amashiringi ya Kenya (219.263 Frw) yo kwitegura.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mukobwa wari umaze gufata aya mafaranga yagishije inama abavandimwe be, bamubuza kujyayo kuko batari bizeye ibyo ahurirayo nabyo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Kid Gaju wari ubabajwe n’uko uyu mukobwa yishe gahunda, yagiye kumureba i Batsinda aho asanzwe atuye bajyana i Kibagabaga muri Motel Light kugira ngo amusobanurire impamvu yatumye yisubiraho.

Iki gihe ngo bagiye kuganirira ku ibaraza ry’icyumba cyo muri iyi Motel, Kid Gaju amubwira ko nubwo yamuhombeje atamukuriramo aho, amusaba ko baryamana.

Umushinjacyaha yavuze ko uyu mukobwa yahakaniye Kid Gaju, bityo abanza kwifashisha ibiyobyabwenge yari afite amunigira ku gikuta amubwira ko amwica namwima.

Uyu mukobwa ngo yemeye ko yamuha aho kugira ngo amwice, bajya ku gitanda arwana no kumukuramo ipantaro.

Umukobwa ngo yasabye Kid Gaju kubanza kumuzanira icyo kurya, asohotse undi aca mu wundi muryango arasohoka ahata isakoshi na telefoni ye igendanwa.

Agisohoka uyu mukobwa yasabye umukozi wo muri iyo motel telefoni, yiyambaza inshuti ye imwoherereza itike ahava atyo.

Ubushinjacyaha ariko kandi bugendeye ku byemezo bya muganga bigaragaza ko Kid Gaju yakoresheje ibiyobyabwenge, bwanamuregaga icyaha cyo kubikoresha.

Kid Gaju yahakanye ibyaha yaregwaga

Imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, Kid Gaju, yahakanye ibyaha byose yaregwaga avuga ko atazi ikibyihishe inyuma. Yavuze ko azi Jeff nk’inshuti ye imufasha mu bijyanye na muzika.

Uyu muhanzi yahakanye icyaha cyo gufata ku ngufu umukobwa bamushinjaga, avuga ko yamushakishije kuri Instagram kuko yifuzaga kuzamwifashisha mu mashusho y’indirimbo.

Yemereye Urukiko ko yahuye n’uwo mukobwa ariko ku busabe bwe kuko yamubwiraga ko aho ari hose yahamusanga.

Kid Gaju yemereye Urukiko ko yifashishije imodoka ya mushiki we ajya gufata uyu mukobwa iwabo bajyana aho yakundaga kurebera umupira.

Yahakanye ibyo kuba yarahafashe icyumba, ahamya ko atazi impamvu ‘manager’ waho yaba yarahinduye imvugo akamubeshyera.

Uyu muhanzi yabwiye Urukiko ko yatunguwe n’imyitwarire y’uyu mukobwa ubwo bari bageze aho bagiye gusangirira.

Ati “Natunguwe nuko nabonaga yabuze amahoro asohoka buri kanya, nyuma yaje kumbwira ko yifuza icyo kurya njya kureba ‘manager’ ngo bamukorere brochettes. Ngarutse nasanze ari kugenda mubajije ambwira ko hari abacuti be bamushaka, bigaragara ko wari umupango.”

Kid Gaju avuga ko yabuze umukobwa kugeza ubwo atangiye guhamagarwa n’abantu batandukanye kuko ariwe wari ufite telefoni ye.

Uyu muhanzi yavuze ko uyu mukobwa yaje kumwihamagarira amusaba kumuzimiriza telefoni kuko yagiye.

Ku bijyanye n’ibiyobyabwenge, Kid Gaju yavuze ko ntabyo yigeze anywa ndetse n’igihe bamufataga ntabyo bamufatanye, bityo ngo ntiyakurikiranywaho ibyo yanyweye kera akabireka.

Abunganiraga Kid Gaju mu mategeko bavuze ko batabona icyo Ubushinjacyaha bushingiraho bushinja umukiriya wabo gucuruza abantu, mu gihe mu nyandiko mvugo z’umukobwa we yavuze ko nta tike y’indege yakatishirijwe n’uyu muhanzi.

Me Rushikama Niyo Justin yagaragaje ko mu Bushinjacyaha, umukobwa ubwe yivugiye ko atigeze arega Kid Gaju, ko ibyo yari agiyemo byose yari agiye kubikora ku bushake bwe.

Me Irene Bayisabe nawe wari wunganiye Kid Gaju, yavuze ko kuba uwo umukiliya we aregwa kuba yaracuruje yaratanze ubuhamya mu bushinjacyaha amurenganura, byakabaye impamvu ntasubirwaho yo kumurekura.

Aba bose basabaga Urukiko ko rwakwigana dosiye ubushishozi rukamurekura kuko basanga arengana.

Kid Gaju agiye gusubira imbere y'Urukiko aburana ubujurire ku gufungwa no gufungurwa by'agateganyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .