00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Khloé Kardashian na Tristan Thompson bongeye gutandukana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 Kamena 2021 saa 09:04
Yasuwe :
0 0

Khloé Kardashian na Tristan Thompson bongeye gutandukana nyuma y’iminsi hacicikana inkuru zitandukanye zijyanye no gucana inyuma kuri iyi couple.

PageSix yatangaje ko ifite amakuru yakuye mu nshuti za hafi z’aba bombi agaragaza ko bamaze gutandukana ariko bakirinda kubitangaza ahubwo bikaba ibanga rya hagati yabo.

Umwe mu nshuti zabo yabwiye iki kinyamakuru ati “Ibintu byose byakozwe mu bwumvikane kandi bamaze kuganira uko bazafatanya kurera True Thompson w’imyaka itatu bafitanye.”

Khloé Kardashian w’imyaka 36 na Tristan Thompson wa 30 amakuru avuga batandukanye nyuma y’inkuru zo muri Mata uyu mwaka zavugaga ko umukobwa witwa Sydney Chase yaryamanye na Thompson.

Uyu mukobwa w’umunyamideli witwa Sydney Chase yavuze ko yaryamanye na Tristan Thompson aza kunyomozwa n’iki cyamamare. Nyuma y’icyo gihe, Sydney Chase yifashishije imbuga nkoranyambaga ze zitandukanye yagaragaje ko yakiriye ubutumwa bwo kumwihanangiriza.

Page Six mu kiganiro yagiranye n’uyu mukobwa, yatangaje ko afite ibimenyetso bigaragaza ko yaryamanye na Tristan ariko undi akabihakana.

Inkuru zo guca inyuma kwa Tristan Thompson zatangajwe n’uyu mukobwa ubwe aho yatangarije No Jumper podcast, ko yaryamanye n’uyu mugabo usanzwe ari umukunzi wa Khloé Kardashian, yemeza ko babikoze muri Mutarama uyu mwaka.

Yakomeje avuga ko yaje kumenya ko agikundana na Khloé Kardashian akaza guhitamo kurekana na we.

Mu minsi ishize nabwo umukobwa witwa Kimberly Alexander yavuze ko Tristan yamuteye inda ndetse bakaza kubyarana umwana w’umuhungu, ariko yamaganiwe kure n’abarimo Khloé Kardashian.

Aya makuru yo gutandukana kw’aba bombi aje nyuma y’izindi nkuru zavugaga ko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize Tristan Thompson yajyanye mu birori by’isabukuru n’abakobwa batatu bikaba bikekwa ko hari umwe muri bo baba baragiranye ibihe byiza.

Khloé Kardashian na Tristan Thompson muri Gashyantare 2019 bari batandukanye bapfa ko Tristan yari yaciye inyuma umukunzi we ku nshuti magara ya Kylie Jenner yitwa Jordyn Woods.

Sydney Chase w'imyaka 23 mu minsi ishize yivugiye ko yaryamanye na Tristan Thompson
Iyi couple ikunze kuvugwamo inkuru zo gucana inyuma
Kimberly Alexander aheruka kuvuga ko yabyaranye umwana na Tristan akamwanga
Iyi couple ihoramo induru zo gucana inyuma cyane cyane bivugwa ku mugabo
Aba bombi bafitanye umwana umwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .