00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Khloé Kardashian ahanganye n’umukobwa uvuga ko yabyaranye n’umukunzi we

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 6 Kamena 2021 saa 02:36
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’inkuru yavugaga ko Tristan Thompson uzwi mu mukino wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ikipe ya Boston Celtics, yaciye inyuma umukunzi we ubu hadutse undi mukobwa uvuga ko yamuteye inda ndetse bakaza kubyarana umwana w’umuhungu.

Izi nkuru zadutse mu minsi ishize zatumye Khloé Kardashian afata umwanzuro wo kwandika urwandiko ruzwi nka Cease and Desist Letter yihanangiriza uyu mukobwa witwa Kimberly Alexander.

Muri uru rwandiko hari aho abwira uyu mukobwa ati “Rekera guharabika no guhimba ibinyoma.”

People izwiho kwandika inkuru z’ibyamamare yatangaje ko Khloé Kardashian ari guteganya kwitabaza inkiko nyuma y’aho uyu mukobwa avuze ko yabyaranye umwana w’umuhungu n’umukunzi we akaza kumwihakana.

Urwandiko rwa cease and desist iki kinyamakuru cyabonye, rugaragaza ko yifashishije umunyamategeko Lynda B. Goldman, Khloé Kardashian yagaragaje ko uyu mukobwa yahimbye ubutumwa bwo ku mbuga nkoranyambaga avuga ko bavuganye kandi atari byo.

Uyu munyamategeko akomeza ko uyu mukobwa ibi byose yabikoze nta bizamini bya DNA byakozwe ngo hagaragazwe ko babyaranye na Tristan Thompson.

Avuga ko hazitabazwa inkiko mu gihe uyu mukobwa ananiwe kunyomoza ibyo yatangaje ko yabyaranye na Thompson.

Uretse Khloé Kardashian, Tristan Thompson na we yanditse urwandiko yihanangiriza uyu mukobwa. Umunyamategeko we Marty Singer we yatangaje ko uyu mukobwa nta kindi agamije uretse kumenyekanikira kuri Tristan usanzwe azwi muri NBA.

Mu mpera za Mata nabwo umukobwa w’umunyamideli witwa Sydney Chase yavuze ko yaryamanye na Tristan Thompson aza kunyomozwa n’iki cyamamare.

Nyuma y’icyo gihe, Sydney Chase yifashishije imbuga nkoranyambaga ze zitandukanye yagaragaje ko yakiriye ubutumwa bwo kumwihanangiriza.

Page Six mu kiganiro yagiranye n’uyu mukobwa, yatangaje ko afite ibimenyetso bigaragaza ko yaryamanye na Tristan ariko undi akabihakana.

Inkuru zo guca inyuma kwa Tristan Thompson zatangajwe n’uyu mukobwa ubwe aho yatangarije No Jumper podcast, ko yaryamanye n’uyu mugabo usanzwe ari umukunzi wa Khloé Kardashian, yemeza ko babikoze muri Mutarama uyu mwaka.

Yakomeje avuga ko yaje kumenya ko agikundana na Khloé Kardashian akaza guhitamo kurekana na we.

Nyuma uyu mukobwa yaje kongera gushyira hanze ubutumwa yavugaga ko yandikiwe na Khloé Kardashian, washakaga ko bavugana aho kugira ngo amuhe umwanya akihutira kubikwirakwiza. Mu butumwa bwa mbere Khloé Kardashian atangira yibwira uyu mukobwa, ati “Mukomere, ni Khloé.”

Akomeza amusaba ko ibyo baganira atabishyira hanze.

Tristan yifashishije umunyamategeko we Marty Singer yandikiye urwandiko Chase amubwira ko ibyo ari gukora bihabanye n’amategeko, asabwa kureka kubikomeza yakwanga hakitabazwa inkiko.

Hari amakuru yatahuwe na Page Six agaragaza ko uyu mukobwa yajyanye mu itangazamakuru inkuru z’uko yaryamanye na Tristan Thompson kugira ngo avugwe.

Tristan Thompson yatangiye gukundana na Khloe Kardashian mu 2016 Kardashian afite imyaka 36 mu gihe umukunzi we afite 30
Kimberly Alexander uvuga ko yabyaranye umwana na Tristan akanga umwana we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .