00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Keza Meek wavuzwe mu rukundo na King James yatangiye urugendo rushya mu muziki

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 Kanama 2021 saa 08:10
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Keza Meek Rowland Mutoni ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho amaze imyaka irenga 14 atuye, yatangiye urugendo rushya mu muziki ahereye ku ndirimbo yise "Ijuru".

Iyi ndirimbo ye nshya avuga ko yayikoze nyuma yo kubona uko abakunzi b’umuziki bakiriye "Mahwi" bityo ahitamo kutazongera guhagarara mu rugendo rwe rwa muzika.

Mu kiganiro na IGIHE, Keza Meek, yagize ati “Mbere ya ’Mahwi’ abantu benshi bari barambuze, ni byo naje mu muziki ngera aho nsa n’ubigenzemo gake, ariko burya nari ndi kwiga uko nakora umuziki bigakunda.”

Uyu mukobwa avuga ko mu rugendo rwe rushya atazongera kugenda gake kuko yamaze kubona umujyo agiye gutwaramo ibikorwa bye.

Ibijyanye n’amashusho y’iyi ndirimbo ye nshya, Keza Meek yavuze ko nayo batangiye kuyakoraho ku buryo mu minsi ya vuba azayasohora.

Keza Meek yatangiye kuvugwaho cyane mu 2015 ubwo yatangiraga urugendo rwe mu muziki, avugwa cyane mu itangazamakuru ubwo yasakazaga amafoto agaragaza imiterere ye n’ikimero cye.

Uyu muhanzikazi yaje kugera aho aburirwa irengero benshi basigara bibaza aho yagiye. Amakuru ye yahoraga avugwa ku mbuga nkoranyambaga yagarukaga ku rukundo rwe na King James.

Icyakora inkuru z’uru rukundo yarazihakanye ahamya ko nta kintu kiri hagati yabo ahubwo ari inshuti bisanzwe.

Izina ry’uyu mukobwa wari umaze igihe acecetse mu muziki, ryongeye kugarukwaho mu minsi ishize kubera indirimbo yitwa “Mahwi” yakoranye na Bruce Melodie.

Indirimbo "Mahwi" Keza Meek yakoranye na Bruce Melodie

Keza Meek uherutse gukorana na Bruce Melodie indirimbo "Mahwi", yatangiye urugendo rushya mu muziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .