00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Keza ageze kure imyiteguro ya Miss Teen Universe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 Nyakanga 2021 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Keza Ange Noella w’imyaka 18, watoranyijwe na Sosiyete yitwa Embrace Afrika kuzahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Teen Universe 2020/21 rizabera i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu mpera za 2021 arakataje mu myiteguro yaryo.

Uyu mukobwa amaze igihe kigera ku mwaka ari kwitegura kuzaserukira u Rwanda muri iri rushanwa ndetse yagiye ahura n’imbogamizi ziganjemo izaturutse kuri COVID-19.

Mu kiganiro yahaye IGIHE yavuze ko yagiye ahura n’ibibazo bitandukanye bigatuma atitegura uko yari yabiteganyije ariko ubu akaba ageze kure yitoza kugira ngo azitware neza.

Ati “Imyiteguro nyigeze kure. Ndi kugerageza gukora ubushakashatsi bwinshi butandukanye bwerekeranye n’amarushanwa y’ubwiza ndetse no gukora imyitozo itandukanye ngororamubiri. Ntekereza ko nzitwara neza nkurikije uko ndi kwitoza ubudasiba.”

Uyu mukobwa avuga ko ikintu azitwaza nk’impamba cya mbere ari ubushake afite ndetse n’umurava.

Ati “Ikintu nzitwaza muri iri rushanwa kugira ngo ngire umwanya mwiza ni ubushake, umurava mu byo nkora byose ndetse no kongera ubumenyi bujyanye n’igihugu cyacu.”

Keza asaba abanyarwanda kuzamuba hafi mu gihe iri rushanwa rizaba ritangiye kuko nabyo biri mu bizamufasha guhagararira igihugu neza.

Iri rushanwa biteganyijwe ko rizaba mu Ukwakira tariki 27 kugeza Ugushyingo 07 uyu mwaka.

Rizahuza abakobwa bo mu bihugu bitandukanye ku Isi yose birimo Afurika y’Epfo, Peru, Malaysia, Portugal n’ibindi.

Keza ugiye guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa ku nshuro ya mbere, mu minsi ishize yabwiye IGIHE ko afite umushinga wo guteza imbere abari n’abategarugori.

Keza yemeza ko amaso ye yose ayahanze ku bakobwa b’abangavu baterwa inda zitateganyijwe ndetse rimwe na rimwe banafashwe ku ngufu, kuko ari ikibazo gihangayikishije u Rwanda n’Isi muri rusange.

Uyu mukobwa avukana n’abana batandatu barimo na Umutoniwase Paula witabiriye Miss Rwanda mu 2018. Ni uwa kane iwabo. Aracyiga mu mashuri yisumbuye mu Ishami ry’Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi [HEG].

Umukobwa uzegukana iri kamba azahabwa amafaranga ataratangazwa ingano, yemererwe gukora ingendo mu bihugu bitandukanye.

Iri rushanwa rifite intego yo gufasha abangavu gutinyuka no gutangira kumenyera gufata inshingano bakiri bato, kugira ngo ejo habo hazabe heza kurushaho.

Ikamba rya Miss Teen Universe mu 2019 ryatwawe na Alondra Leytón wo muri Nicaragua. Mu gihe iri kamba mu 2020 ryatwawe na Bibyana Marquez wo muri Amerika.

Keza avuga ko ari gukora iyo bwabaga ngo arebe ko yazitwara neza muri iri rushanwa azaserukiramo u Rwanda
Keza Ange Noella niwe ufite kamba rya Miss Teen Universe Rwanda ndetse azajya i Dubai mu mpera z'uyu mwaka guhatana
Keza asaba abanyarwanda kuzamuba hafi mu gihe iri rushanwa rizaba ritangiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .