00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Umuraperi King Kaka yashinje umuganga kwibeshya ku burwayi bwe agashaka kumuhitana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 Ukwakira 2021 saa 07:31
Yasuwe :
0 0

Umuraperi w’Umunya-Kenya Kennedy Ombima wamenyekanye nka King Kaka, yasobanuye iby’uburwayi yarwaye mu minsi ishize, urupfu rukamugera amajanja.

Uyu muraperi wanakoranye indirimbo na Butera Knowless bise ‘Uri umutima Wanjye’, yatangaje ko yinjiye mu bihe by’icuraburindi mu mezi ane ashize ubwo yajyaga mu bitaro abaganga bakibeshya ku burwayi afite.

Mu kiganiro yahaye Radio Citizen kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko yarwaye yajya kwivuza bakamuha imiti idahuye n’uburwayi bwe bikamutera uburibwe bukomeye.

Ati “Narwaye mu mezi ane ashize. Nagiye kwivuza umuganga yibeshya ku ndwara yanjye, umubiri utangira kwangirika ntangira gutakaza ibilo. Byageze aho ntangira gutakaza ibilo buhoro buhoro. Nari mfite 86 ariko igihe nagereye mu bitaro nyuma yo kuremba nari mfite ibilo 62.”

Uyu muhanzi avuga ko atigeze agira ikibazo kuri ibyo bitaro cyangwa umuganga wamuvuye kuko ari ikosa ryabaye nta bushake babigizemo.

Ati “Ndi umuntu ugira imbabazi, ndavuga nti reka njye kwivuriza ahandi, rimwe na rimwe amakosa umuntu ntayateganya, utanga imbabazi hanyuma ukajya gushakira igisubizo ahandi.’’

Uyu muhanzi aheruka gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Manifest’ yakomoye ku bihe yanyuzemo ari mu bitaro.

Uyu muhanzi ngo ashimira umugore we wamubaye hafi akamufasha ndetse akaba ku ruhande rwe muri icyo gihe cyose, akamenya ko yabonye buri kimwe akeneye.

Uyu muraperi avuga ko ibihe bikomeye yanyuzemo byamwigishije kujya amenya kwishimira uko ari.

Ati “Buri kintu ni umugisha, niba ushobora kurya, hari umuntu uri ahantu adashobora kuvuga, niba ushobora gutembera, nageze aho ntabasha kugenda, ninjiye mu bitaro ndi mu ntebe y’abafite ubumuga.’’

King Kaka yavuze ko indwara yari umuhitanye Imana igakinga ukuboko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .