00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenny Sol uherutse gutandukana na Bruce Melodie yasohoye indirimbo ya nyuma bakoranye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 Nyakanga 2021 saa 11:41
Yasuwe :
0 0

Nyuma yo gutandukana na Bruce Melodie wari umaze umwaka amufasha, Kenny Sol yahise asohora indirimbo ya nyuma bakoranye anaboneraho kumushimira.

Kenny Sol yasohoye indirimbo nshya yise ‘Haso’, ahita yemerera IGIHE ko ari iya nyuma mu ndirimbo yakoze ari kumwe na Bruce Melodie.

Ati “Iyi ni imwe mu ndirimbo nakoze ndi kumwe na Bruce Melodie, urebye ni wo mushinga wa nyuma w’indirimbo twakoranye.”

Yavuze ko ashimira Bruce Melodie kuba yaremeye kumufasha, ati “Mu Rwanda hari abanyempano benshi, ku ishuri barabizi njye banyitaga Melodie kuko narinzi kwigana indirimbo ze, ntababeshye nari umufana we. Kwemera kumfasha mu muziki rero nabifashe nk’ikintu gikomeye kandi ndabimushimira.”

Nyuma yo gutandukana na Bruce Melodie, Kenny Sol yemeje ko agiye gukomeza gukora umuziki afatanya n’inshuti ze mu gihe atarabona abamufasha bahoraho.

Kugeza ubu Kenny Sol ari gufatanya n’umusore witwa Billy Mugambage uzwi nka Billy Kapo wari usanzwe areberera inyungu ze mu muziki.

Kenny Sol we mu gihe yamaze mu maboko ya Bruce Melodie yakoze indirimbo zirimo You &I, Aga Fire, Umurego na Ikinyafu.

Iyi ndirimbo nshya ya Kenny Sol mu buryo bw’amajwi yakozwe na Element mu gihe amashusho yayo yo yafashwe anatunganywa na Fayzo.

Hashize iminsi mike Bruce Melodie atandukanye na Juno Kizigenza na Kenny Sol yari amaze umwaka afasha
Kenny Sol yasubukuye urugendo rwo kwirwanaho mu muziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .