00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenny Sol agiye guhurira ku rubyiniro n’Umunya-Nigeria Adekunle Gold

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 Ukwakira 2021 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Kenny Sol uri mu bagezweho muri iyi minsi agiye guhurira ku rubyiniro n’Umunya-Nigeria Adenkule Gold uherutse gukorana indirimbo ‘High’ na Davido, iyi ikaba no mu zikunzwe cyane muri iyi minsi.

Uyu muhanzi uri mu bakomeye muri Nigeria agiye gutaramira mu Rwanda mu iserukiramuco rishya rigiye kujya ribera mu Rwanda ‘M*Ovember Festival’.

Remygious Lubega uyobora RG Consult Inc yateguye iri serukiramuco ryatewe inkunga na Miitzig, yavuze ko rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere ariko rizajya riba ngarukamwaka.

Ati “Ni iserukiramuco rishya, rizajya riba mu Ugushyingo buri mwaka, kuri iyi nshuro twifuje gutumira umuhanzi Adekunle Gold.”

Uyu muhanzi agiye guhurira ku rubyiniro na Kenny Sol uri mu bagezweho mu Rwanda mu ndirimbo nka "Ikinyafu", "Haso", "Say my name", "Umurego" n’izindi nyinshi.

Iki gitaramo byitezwe ko kizaba tariki 5 Ugushyingo 2021 guhera saa Kumi z’umugoroba.

Uretse Kenny Sol, iki gitaramo kizacurangwamo na Nep Band na Nep Djs. Biteganyijwe ko kwinjira ku bazagura amatike mbere ari ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 20 Frw mu myanya y’abiyubashye n’ibihumbi 30 Frw nk’itike ihenze.

Abazagurira amatike ku muryango bazishyura ibihumbi 15 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 25 Frw mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 40 Frw nk’itike ihenze.

Adekunle Gold uri mu bagezweho muri Nigeria agiye gutaramira mu Rwanda
Kenny Sol yatumiwe mu iserukiramuco rya Movember rigiye kuba bwa mbere
M*Ovember ni iserukiramuco rishya rigiye gutangira mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .