Kelly Rowland yibarutse ubuheta

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 31 Mutarama 2021 saa 01:40
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi w’Umunyamerika Kelendria Trene Rowland wamamaye nka Kelly Rowland yibarutse umwana we kabiri w’umuhungu.

Uyu muhanzikazi wahoze muri The Destiny’s Child yari ahuriyemo n’abarimo Beyonce, we n’umugabo we Tim Weatherspoon , bibarutse umwana w’umuhungu bise Noah Jon Weatherspoon nk’uko yabyitangarije akoresheje urukuta rwe rwa Instagram.

Uyu muhanzikazi yanditse ati “ Ku munsi wa 21, w’umwaka wa 2021, mu kinyejana cya 21, Noah Jon Weatherspoon yaradusuhuje. Turabyishimiye kandi turashimira Imana.”

Yabiherekesheje ifoto y’umwana we w’umuhungu w’imyaka itandatu witwa Titan Jewell Weatherspoon, aho bombi bari bari kumwe.

Kelly Rowland Tim Weatherspoon babyaranye umwana wa kabiri kuva bashakanye mu 2014.

Kelly Rowland n'umugabo we Tim Weatherspoon
Kelly Rowland afite abana babiri b'abahungu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .