Katauti yashimangiye urukundo afitiye Umurundikazi wabyaranye na Diamond

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 8 Ugushyingo 2017 saa 07:04
Yasuwe :
0 0

Ndikumana Hamad Katauti yongeye kugaragaza ko afitanye umubano udasanzwe na Asma Jesca, umukunzi mushya yasimbuje Irene Uwoya wahoze ari umugore we bakaza gutandukana.

Ibya Katauti na Asma Jesca bimaze iminsi mike bigiye ahagaragara ndetse guhera mu mpera z’icyumweru gishize aba bombi ntibahwemye kugaragaza ko hagati yabo hari ibimenyetso bishimangira urukundo bafitanye.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Ugushyingo 2017, Asma Jesca usanzwe afite abana babiri avuga ko yabyaranye na Diamond, yizihije isabukuru y’amavuko maze Ndikumana Katauti amwandikira amagambo y’uburyohe no kumwifuriza ibyiza byose mu gihe asigaje ku Isi.

Yanditse kuri Instagram ati “Isabukuru nziza mwamikazi Honey Asmah[izina akoresha kuri Instagram], ndakwifuriza ibyiza byose. Imana ikurinde ibibi byose kandi iguhe ubuzima bwiza kandi aguhe kuramba.”

Katauti yari aherutse kwifuriza isabukuru Asma

Katauti yerekanye uyu mukobwa nyuma y’iminsi mike Irene Uwoya Oprah atangaje ko yarushinze bwa kabiri n’umuraperi Dogo Janja [arusha imyaka itanu y’amavuko].

Uyu mukobwa Katauti aherutse kumwerekana abicishije kuri Instagram ndetse ashimangira ko asigaye ‘amutetesha’ ndetse yandika amagambo yumvikanisha ko ‘atitaye ku bandi ahubwo ashishikajwe n’ibye’.

Ibi byakuruye impaka ndende bamwe batangira kumwihanganisha bamubwira ko byose abiterwa n’ishyari afitiye urugo rushya rwa Dogo Janja na Uwoya abandi bakamubwira ko uwo akomezanyije na we urugendo atamwaye na gato.

Asma Jesca ni Umurundikazi umaze iminsi yariziritse kuri Diamond amushinja ko babyaranye impanga yarangiza akamwigarika.
Asma Jesca usanzwe atuye i Bujumbura ari naho Katauti yavukiye, mu gushinja Diamond yumvikanishaga umujinya yatewe no kuba barabyaranye abana b’impanga mu 2013 undi agahita amwihakana.

Icyo gihe Jesca yanditse kuri Instagram avuga ko kuva yabyara kugeza ubu nta n’urumiya Diamond [yita se w’abana] yigeze amuha ‘nibura ngo abagurire isukari’.

Yagize ati “Njyewe kuva nabyarana na Diamond Platnumz mu 2013 kugeza uyu munsi nta n’amashilingi ijana yari yanyoherereza nibura ngo ngurire umwana isukari, ndirwariza muri byose ntawe ntegeye amaboko.”

Yasobanuye ko yaryamanye na Diamond ubwo yari yagiye gukorera igitaramo i Bujumbura, ngo bahuriye muri hoteli bahuza urugwiro kugeza bakoze imibonano mpuzabitsina nta gakingirizo ari nabwo yasamye. Uyu mukobwa ngo yahuye na Diamond bigizwemo uruhare n’umusore uyu muhanzi yamutumyeho witwa Mafya bagendanaga icyo gihe.

Asma amaze iminsi ajya muri Tanzania gushakisha uburyo ageza Diamond mu butabera bukamutegeka ko yemera bakipimisha ADN bityo hakamenyekana ukuri nyako.

Uyu mukobwa yavuze ko inkuru y’ibye na Diamond nyina w’uyu muhanzi Sandra Sanura Kassim ayizi neza ndetse ngo afata aba bana nk’abuzukuru be.

Urukundo rwatangiye kuvugwa hagati ya Asma Jesca na Katauti mu gihe Irene Uwoya we yamaze kwambikana impeta n’umuraperi Dogo Janja wo muri Tanzania. Uwoya arushinze nyuma y’uko muri Gashyantare 2017 we na Katauti bemeje byeruye ko ibyo kubana kwabo byanze biviramo urugo rwabo gusenyuka.

Jesca n'abana babiri yabyaranye na Diamond
Uyu mukobwa yari aherutse kuvuga ko azatuza ari uko Diamond ahawe inshingano zo kurera abana babyaranye
Ndikumana Katauti yari amaze iminsi icumi yerekanye uyu mugore benshi batangira kumwifuriza kuzagira urugo rwiza
Katauti na Asma bari bamaze iminsi bari kumwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza