00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Karigombe yatangiye gusohora indirimbo ziri kuri EP yitiriye imvugo ya Bamporiki yavugishije benshi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 Gicurasi 2021 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Siti True Karigombe uri mu barangije mu cyiciro cya mbere cy’abize umuziki ku Nyundo, yatangiye gushyira hanze Extended Play [EP] iriho indirimbo eshatu yanditse akomoye ku mvugo y’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, Bamporiki Edouard.

Iyi EP uyu musore yayise ‘Mba ndi mu kazi petit’ imvugo yigeze gukoreshwa na Bamporiki kuri Twitter mu minsi ishize. Iriho izindi ndirimbo zirimo ‘Nderuye’ yakoranye na M Kay biganye ku Nyundo ndetse n’iyo yise ‘Intro’.

Yabanje gushyira hanze indirimbo yitiriye iyi EP ye izindi azazisohora mu minsi mike iri imbere.

Karigombe yabwiye IGIHE ko mu gukora iyi EP yashakaga kumvisha abakunzi b’umuziki we ko ari umuraperi ushobora kwisanga no muri Drill Music ndetse no mu mirapire yo gutondekanya amagambo ataruhuka.

Yakomeje avuga ko igitekerezo cyo kwita EP ye ‘Ndi mu kazi Petit’ ari uko yumvise amagambo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, Bamporiki Edouard, yasubije umwe mu bakoresha Twitter akabona hari ikintu gikomeye yasobanura abantu baramutse bayitayeho.

Ati “Ni amagambo afite ikintu gikomeye asobanuye kuri njye. Ni nko kwereka abatanyemera cyangwa se abandi batarumva imiziki yanjye ko mpari kandi ndi mu kazi. Ni ukwerekana ko ubu mpuze hari byinshi ndi gukora no kugaragaza Karigombe mu ishusho itandukanye n’iyo abantu bari bamuziho mu muziki.”

Aya magambo yakomoyeho izina ry’iyi EP ye, Bamporiki yayakoresheje asubiza umukobwa wabaye nk’umwibasira nyuma y’uko yari akosoye imvugo y’umwe mu bakobwa bahatanaga muri Miss Rwanda 2021.

Kayirebwa Marie Paul uri mu bakobwa 10 bakomeje mu cyiciro cya nyuma ndetse akegukana ikamba rya Nyampinga wakunzwe kurusha abandi [Miss Populality], yabajijwe ikibazo yageza kuri Perezida Kagame baramutse bahuye.

Yasubije ko yamugezaho ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko ndetse akamusaba ko mu kugishakira umuti wafasha ku buryo imishinga yarwo yajya igirwa ingwate mu gihe rugiye gusaba inguzanyo.

Aha ni ho Bamporiki yahereye akosora imvugo uyu mukobwa yakoresheje ati “Ikibazo cya nyuma Miss Rwanda 2021 uramutse uhuye n’Umukuru w’u Rwanda wamubaza ikihe kibazo, umwana ati ‘namuhereza ikibazo cy’ubushomeri’. Nibyo ni ikibazo cyiza, gishakirwa igisubizo buri munsi. Ariko ntabwo bahereza ikibazo, babaza ikibazo.”

Abantu batandukanye bahise bashimangira ko koko ari byo, abandi bakavuga ko ashobora kuba yavuze kumuhereza, mu buryo bwo kumuhereza ikibazo wenda acyanditse mu ibaruwa akagishyira mu ibahasha.

Uwiyise Tica w’imibare yanditse ati “None se niba azaba agifite (ikibazo) mu ibaruwa akimuhereza. Reba nkoresheje Ikinyarwanda neza.”

Uretse uyu n’abandi benshi ariko hari n’uwaje anenga imvugo ya Bamporiki, yumvikanisha ko ibyo Kayirebwa yavuze ntacyo bitwaye.

Ati “Icyo utumvise ni iki se ko ukunda kwishyira imbere, yamuhereza ikibazo nyine? Kuki utatekereje se ko yacyandika akakimuhereza? Ese ubundi kuki mwumva ko guhura n’umukuru w’gihugu ari ibintu bikaze, niba yaratowe agomba gukorera abaturage akababa hafi ntimukibagirwe ko aribo bamuhemba.”

Bamporiki yahise aza, mu kumusubiza abikubira mu nteruro nto ati “Ndi mu kazi petit!” Iri jambo icyo gihe ryagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Karigombe ni umwe mu baraperi bari kuzamuka kandi batanga icyizere mu muziki Nyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .