Karekezi, Umunyarwanda ukomeye mu mideli wambitse abarimo Alicia Keys, Usher na R.Kelly

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 26 Nzeri 2017 saa 08:55
Yasuwe :
0 0

Karekezi Jean Maisha [azwi mu mideli nka Kezi], ni umwe mu bahanga bake bakomoka mu Rwanda bamaze igihe mu bikorwa byo guhanga no kwerekana imideli ku rwego mpuzamahanga.

Igice kinini cy’ubuzima bwe, Karekezi Jean Maisha yakimaze mu bihugu by’amahanga ndetse ubu atuye mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho akorera ibijyanye no guhanga imideli ndetse bimaze kumwinjiza mu bahagaze ku gasongero k’Isi muri uyu mwuga.

Karekezi ukoresha cyane izina rya Kezi aracyari mu bihe bye by’amabyiruka, yavutse kuwa 7 Kamena 1989. Yavukiye mu Rwanda kuri se witwa Karekezi Laurent ukomoka ahahoze ari Cyangugu na nyina Regine ukomoka mu Karere ka Karongi ahahoze ari ku Kibuye.

Kezi amaze kuba umunyamwuga ndetse afite ibikorwa bitangaje mu cyiciro cy’abahanzi b’imideli bamaze kwigaragaza mu ruhando mpuzamahanga. Mu gihe amaze yinjiye mu by’imideli yambitse abarimo abafite amazina azwi ku rwego rw’Isi ndetse yashinze inzu ye bwite icuruza ikanakora imideli.

Umubajije bamwe mu bahanzi bakomeye ku Isi Kezi yambitse asubiza agira ati “Nambitse Alicia Keys mbere, no mu bandi nambitse harimo Usher, Trey Songz ndetse na R. Kelly.”

Inzu y’imideli yashinze yitwa "Kezi Heritier", imaze gukora ibikorwa by’agatangaza ndetse abanyamideli bayibarizwamo bamuritse ibikorwa byayo muri New York Fashion Week inshuro ebyiri; iyi nzu kandi yitabiriye ibikorwa bya Paris Fashion Week n’andi maserukiramuco akomeye ku Isi.

By’umwihariko, Karekezi[Kezi] ndetse yari mu bahanzi berekanye imyambaro bakoze mu cyumweru cy’imideli cya Milano Fashion week giherutse kubera mu Mujyi wa Milan mu Butaliyani guhera tariki ya 20 Nzeri kugeza kuwa 25 Nzeri 2017.

Kezi avuga ko icyamushoboje kugera ku nzozi ze ku isonga haza “Kwigirira icyizere”. By’akarusho ahamya ko kuba yaraciye imirunga iziritse benshi mu birabura bakomoka ku Mugabane wa Afurika batuye muri Amerika, yabikoze ku bwo kudacika intege no gukurikira inzira imugeza ku nzozi ze ubudacogora.

Yagize ati “Ndizera kandi burya buri wese afite urufunguzo rwatuma yinjira mu nzu y’isezerano rye, igisabwa ni ukumenya guhitamo umuryango ufunguye.”

Karekezi Maisha afite impamyabumenyi ebyiri za kaminuza mu ishami rya ‘fashion design and marketing’ yakuye muri Fashion Institute of Technology [FIT] mu Mujyi wa New York, afite indi mpamyabumenyi mu ishami rya ‘biomedical and pharmaceutical engineering’ yakuye muri Hunter college.

Afite izindi mpamyabumenyi ebyiri z’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye na ‘pharmaceutical engineering’ akanagira masters mu byerekeye bioterrorism management.

Karekezi Maisha Jean yashinze inzu ye bwite y'imideli imaze kwigaragaza mu zikomeye

Ibi byose, Kezi abikomatanya no gukora ibijyanye n’imideli, yabanje guhanga imideli akorera abandi, yanyuze mu nzu zizwi cyane ku rwego rw’Isi ya Ralph Lauren Corporation, Valentino na Ben Sherman ariko ubu yashinze iye bwite ya "Kezi Heritier".

Kezi, umwe mu basore batangaje bakomoka mu Rwanda ubu ari kwiga Ph.D muri Columbia University mu Mujyi wa New York.

Kezi yambitse ibyamamare birimo Usher, Alicia Keys na R.Kelly
Karekezi[uzwi nka Kezi] ubu afatanya iby'imideli no gushaka PhD muri Columbia University
Kezi aherutse kwerekana imideli yahanze muri Milano Fashion Week

Imideli ya Kezi Heritier iherutse kwerekanwa muri Milano Fashion week

Indi mideli yahangiwe muri Kezi Heritier


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza