00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kanye West yaririmbye u Rwanda aburira Bush ko Imana izamuhora ibyo yarukoreye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 Kanama 2021 saa 05:43
Yasuwe :
0 0

Kanye Omari West wamamaye nka Kanye West yashyize hanze album ye ya 10 iriho indirimbo yise ‘‘Jesus Lord’’, yahuriyemo na Jay Electronica, iburira Amerika by’umwihariko George W. Bush wabaye Perezida ko Imana izamuhora ibyo yakoreye u Rwanda.

Iyi ndirimbo yise ‘Jesus Lord’ ifite iminota umunani n’amasegonda 58, yasohotse ku cyumweru tariki 29 Kanama 2021.

Mu gitero cya kabiri cy’iyi ndirimbo, ku munota wa gatanu n’amasegonda atatu, hari aho Jay Electronica agira ati “Iki gihugu kizasenywa n’umutingito biturutse ku byo Bush [Wabaye Perezida wa Amerika] yakoreye u Rwanda. ”

Yahise arenzaho ijambo ‘Facts’ risobanuye ‘ibintu bifatika’ ashaka kugaragaza ko avuga ukuri gushingiye ku bintu bifatika. Kanye West asohoye iyi Album nyuma y’igihe kinini abantu bayitegereje. Byamusabye kumara iminsi mu Mujyi wa Atlanta ayitunganya.

Iyi Album yise ‘Donda’ isohotse nyuma y’uko mu 2019 asohoye Album y’indirimbo zihimbaza Imana yise ‘Jesus is King’ yakunzwe cyane.

‘Jesus Lord’ iri kuri ‘album’ uyu muraperi yitiriye Nyina ‘Donda’. Iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi 27 bakomeye ku Isi barimo nka DaBaby, Lil Baby, Jay-Z n’abandi. Yasohowe na ‘Universal Records’.

Mu mateka Kanye West ni umwe mu bahanzi batavugaga rumwe na George Bush wayoboye Amerika ku nshuro ya 43. Mu myaka myinshi yagiye yumvikana anenga imiyoborere ye ndetse akamushinja guhonyora uburenganzira bw’abanyamerika bakomoka muri Afurika.

Kanye West yaririmbye u Rwanda mu ndirimbo ye nshya
Jay Electronica yafatanyije na Kanye West muri iyi ndirimbo
George Bush yayoboye Amerika ku nshuro ya 43

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .