00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kanye West yaketsweho guca inyuma Kim Kardashian bakibana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 Nzeri 2021 saa 06:46
Yasuwe :
0 0

Kanye West yaketsweho kuba yaraciye inyuma Kim Kardashian ubwo babanaga banafitanye abana babiri, mu gihe baheruka gutangira gushaka gatanya mu ntangiro z’uyu mwaka.

Gutangira gukeka uyu muhanzi byahereye ku ndirimbo ye yitwa ‘Hurricane’ yahuriyemo na The Weeknd na Lil Baby iri kuri album ye aheruka gushyira hanze ya 10 yise ‘Donda’.

Page Six yatangaje ko ifite amakuru agaragaza ko iyi ndirimbo ishobora kuba irimo ubuhamya bw’uko yaciye inyuma umugore we.

Umwe mu nshuti za hafi z’uyu muhanzi, yabwiye iki kinyamakuru ati“Indirimbo ivuga ku bintu byose yagiye akora mu buryo bw’amafuti, ikanagaruka ku rushako rwe na Kim Kardshian rutabahiriye.”

Muri iyi ndirimbo hari hari aho agira ati “Aha ndi kugenda nk’umuherwe, aha ndi kugendana n’inshoreke nshya. Ndabizi ko ukuri ari uko nkomeza gukina nyuma y’abana babiri. Haba hari byinshi byo gukemura mu gihe ubuzima bwawe bukijya mbere.”

Undi waganiriye na Page Six yagaragaje ko iyo nshoreke aba avuga atari Irina Shayk, n’ubwo mu minsi yashize byavuzwe bashatse gukundana bikanga.

Ati “Urebye aba ari kuvuga ku kuntu yananiwe kuba uwo kwizerwa kuri Kim kuva babana ndetse na nyuma yo kubyarana abana babiri.”

Iki kinyamakuru kivuga ko cyabonye andi makuru agaragaza ko ikibazo cyo guca inyuma umugore we ntacyo cyahungabanyije ku rugo rwabo kuko atari cyo cyatuma batandukana muri icyo gihe yabikoraga kuko nyuma yabyaye abandi bana babiri.

Mu minsi ishize Kim Kardashian West, n’umuraperi Kanye West byavugwaga ko bongeye gusubirana nyuma y’igihe cyari gishize batse gatanya.

Gusubirana kw’aba bombi kwatangiye gukekwa nyuma y’aho Kim Kardashian agaragaye mu birori byo kumva album nshya ya Kanye West yise ‘Donda’.

Byavugwaga ko bamaze igihe bari kugerageza kongera kubaka ubumwe bwabo ndetse bakaba bashyigikirana cyane.

Ikindi ngo bari bamaze igihe bahura bagasangira nk’umuryango bari kumwe n’abana babo. Bitangira gukekwa, byatangajwe ko Kim Kardashian ngo ari gushaka guhagarika icyemezo yari yafashe cyo kwaka gatanya.

Mu ntangiriro za 2021 ni bwo urugo rwa Kanye West na Kim Kardashian rwavuzwemo urunturuntu, amakuru yashyiraga ku kuba bashobora gutandukana. Byari nyuma y’imyaka isaga itandatu aba bombi basezeranye kubana akaramata.

Aba bombi bari bamaze amezi make buri wese aba ukwe, kuko Kanye West yari muri Wyoming mu gihe umugore we yabaga muri Calabasas muri Leta ya California n’abana. Kim Kardashian yahise afasha hasi impeta y’isezerano rye na Kanye West.

Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo Kim Kardashian yasabye gatanya ashaka gutandukana na Kanye West, undi na we arayemeza.

Muri Kamena yasutse amarira muri kiganiro Keeping Up With the Kardashians ahuriramo n’abo mu muryango we, avuga ko yananiwe kumvikana na Kanye West kuko akeneye umuntu umuba iruhande kandi we akaba atabibasha.

Kanye West na Kim Kardashian barushinze nyuma yaho Kim Kardashian yari yaramaze gutandukana n’abandi bagabo barimo Kris Humphries basezeranye mu 2011 bagatandukana mu 2013 na Damon Thomas barushinze mu 2000 bagatandukana mu 2004.

Kanye West yaketsweho guca inyuma Kim Kardashian bakibana
Kim na Kanye mu bihe by'urukundo rwabo ntabwo basiganaga
Irina Shayk mu minsi ishize yavuzwe mu rukundo na Kanye West

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .