00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kanye West yahinduye izina

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 Ukwakira 2021 saa 04:53
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Kanye Omari West wamamaye nka Kanye West yamaze guhabwa n’amategeko gukoresha izina rya ‘Ye’ yari amaze igihe yiyita.

Umucamanza Mukuru w’Urukiko rw’i Los Angeles, Michelle Williams, yamaze kwemeza izina ‘Ye’ nk’irya Kanye West, nyuma y’ubusabe uyu muraperi yari yatanze muri uru rukiko.

Ku wa 24 Kanama nibwo Ye yari yasabye ko yakwemererwa n’amategeko ko iri zina ari irye, avuga ko ashaka guhindura izina kubera impamvu ze bwite.

Kanye West w’imyaka 44 yemerewe Ye nk’izina nyuma yaho muri Kamena 2018 yari yasohoye album yise ‘Ye’. No ku mbuga nkoranyambaga niryo yakoreshaga.

Ye yavuzwe cyane mu ntangiro z’uyu mwaka nyuma yo gutandukana na Kim Kardashian babanaga nk’umugabo n’umugore, aho bari bagiye kumarana imyaka irindwi. Iyi couple ifitanye abana bane iri mu z’ibyamamare zizwi cyane.

Kanye West yamaze guhindura izina mu buryo bwemewe n'amategeko yiyita Ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .