00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kanye West yabenzwe na Irina Shyk

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 Nyakanga 2021 saa 05:53
Yasuwe :
0 0

Muri Kamena uyu mwaka inkuru yari yiganje kurusha izindi mu myidagaduro muri Amerika ni iy’urukundo rwa Kanye West na Irina Shayk wakanyujijeho mu myaka ishize na Cristiano Ronaldo.

Iyi nkuru yaje nyuma yaho uyu muraperi yari amaze gutandukana na Kim Kardashian ku bwo kutumvikana mu rugo rwabo.

Urukundo rwa Irina Shyk na Kanye West ariko rusa nk’aho rwanze ndetse Page Six izwiho gutangaza amakuru ajyanye n’ibyamamare muri Amerika no hanze yayo yatangaje ko ifite amakuru y’uko aba bombi badakundana.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko gifite amakuru y’uko Kanye West yasabye Irina ko bajyana i Paris mu birori byo kumurika imideli, undi akamutera utwatsi.

Umwe mu bahaye amakuru iki kinyamakuru yagize ati “Irina akunda Kanye West, ariko ntabwo ashaka ko bakundana. Yanze ko bajyana kuko atashakaga gukomeza kuvugwa mu bitangazamakuru. Byari kuba ari ukundi kwezi bivugwa ko bakundana.”

Muri Kamena aba bombi bari kumwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya Kanye West wizihizaga imyaka 44 avutse. Ni ibirori byabereye muri hotel yitwa Villa La Coste iherereye mu Majyepfo y’u Bufaransa ku wa Kabiri tariki 8 Kamena 2021.

Umwe mu baganiriye n’iki kinyamakuru, yagize ati “Bajyanye mu kwizihiza isabukuru ye nk’inshuti. Hari abandi bantu 50. Irina ntabwo ashaka gukundana ubu, yishimiye kuba nta mukunzi afite.”

Kanye West aheruka mu Bufaransa aho yari yagiye mu birori bya Balenciaga Fall 2021 Couture.

Kanye West na Irina Shayk bamaze imyaka myinshi baziranye, mu 2010 uyu mugore w’imyaka 35 yagaragaye mu mashusho y’indirimbo Power y’uyu muraperi uri mu batunze miliyari y’amadorali ku Isi.

Irina Shayk ni umunyamideli wo mu Burusiya, wavutse tariki 6 Mutarama 1986. Muri Gicurasi 2010 yakundanye na Cristiano Ronaldo bamaranye hafi imyaka itanu kuko muri Mutarama 2015 bafashe icyemezo cyo gutandukana.

Guhera icyo gihe byaje kumenyakana ko uyu mugore yatangiye gukundana n’umukinnyi wa filime Bradley Cooper. Tariki 21 Werurwe 2017 nibwo uyu mugore yibarutse umwana we wa mbere na Cooper gusa baza gutandukana mu 2019.

Kanye West we afite abana bane na Kim Kardashian batandukanye muri Gashyantare 2021.

Irina yanze gukundana na Kanye West
Kanye West yafotoranywe na Irina Shayk bivugwa ko bari mu rukundo
Bradley Cooper na Irina Shayk bakundanye bakaza gutandukana bafitanye umwana w'umukobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .