Kanye West arashaka kujya gutura mu Butayu

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 Gashyantare 2021 saa 01:36
Yasuwe :
0 0

Umuraperi w’Umunyamerika Kanye West ukunze kwiyita Ye, ari mu mushinga wo kwimurira umuryango we mu butayu akawuvana muri Los Angeles aho usanzwe uba.

HollywoodLife yatangaje ko ifite amakuru yabwiye n’umwe mu bantu ba hafi b’umuryango w’uyu muraperi w’imyaka 43 n’umugore we Kim Kardashian w’imyaka 40, ko atagishaka ko umugore we n’abana babo bane, North, Saint, Chicago na Psalm bakomeza kuba muri Los Angeles buri munsi.

Uwo muntu ati “Kanye afite gahunda ku muryango we yo kujya gutura mu butayu bwo hanze ya Los Angeles. Amaze kurambirwa kuba muri uyu Mujyi kubera ibintu byaho n’abantu baho. Akaba adashaka ko abana be ariho bazahakurira gusa.”

Yakomeje avuga ko we n’umugore bari kugenda bongera kubana neza muri iyi minsi. Kanye West na Kim Kardashian bamaze iminsi bivugwa ko benda gutandukana ariko uyu wahaye amakuru HollywoodLife yavuze ko bongeye guhuza.

Ati “Kujya gutura mu Butayu nta ngaruka bizagira ku gutandukana kwabo cyane ko nta kintu na kimwe umwe muri bo arakora ashaka kwaka gatanya. Kim akomeje kwihangana ubu kubera ko adashaka ko umuryango we utandukana mu gihe bongeye kujya bavugana cyane. Kanye West ari gushaka kugira urugo nk’ahantu ho gusurwa, ariko ntabe ari aho kuba igihe cyose.”

Ngo n’ubundi Los Angels bazakomeza kuhagira urugo mu gihe urugo ashaka kubaka rushobora kuba mu butayu bwo muri California, ku buryo azaba atari kure cyane ya Los Angeles.

Nyuma y’imyaka ikabakaba irindwi Kanye West na Kim Kardashian babana nk’umugabo n’umugore, mu minsi ishize byavugwaga ko bari gushaka gutandukana.

People izwiho kwandika inkuru zitandukanye z’ibyamamare mu minsi ishize yatangaje ko bahagaritse gahunda bari bafashe yo gushaka abajyanama mu by’urushako bari kubafasha gusubiza umubano wabo ku murongo, ndetse ivuga ko Kanye West na we yateye ikirenge mu cy’umugore we akaba ari gushaka umunyamategeko uzamufasha mu bijyanye no kwaka gatanya.

Amakuru y’urunturuntu muri uru rugo yaje nyuma y’ibyumweru bibiri, aho abantu batandukanye bavugaga ko Kim Kardashian ari gushaka kwaka gatanya, ndetse uyu mugore akaba yari yatangiye gukorana bya hafi n’umunyamategeko usanzwe uburanira ibyamamare witwa Laura Wasse, wari kuzamufasha kwitabaza inkiko mu gihe yaba yafashe umwanzuro wo gutandukana n’umugabo we bafitanye abana bane.

Icyo gihe byavugwaga ko aba bombi batahuzaga ku hazaza habo akaba ari nabyo byakomezaga gutuma urugo rwabo rugana mu manga. Icyo gihe, People yatangaje ko ifite amakuru yemeza ko Kim Kardashian ubuzima bwe bw’ahazaza adateganya kubushingira ku mugabo we.

Hashize iminsi havugwa urunturuntu hagati ya Kim Kardashian na Kanye West
Uyu muryango ufitanye abana bane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .