Kwamamaza

Kaneza Lynca agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza i Mombasa

Yanditswe kuya 11-08-2016 saa 11:09' na Munyengabe Murungi Sabin


Kaneza Lynca Amandah wegukanye umwanya wa mbere mu bakobwa berekana imideli mu Rwanda muri 2015 yatoranyijwe kuzaserukira u Rwanda mu marushanwa y’ubwiza ‘Global world Miss Orient Universe’ azabera i Mombasa.

Uyu mukobwa w’imyaka 20 y’amavuko azahatana n’abakobwa bazaturuka mu bihugu byinshi bya Afurika no ku yindi migabane mu irushanwa Global world Miss Orient Universe ritegurwa na Miss Orient Foundation yo muri Nigeria.

Kaneza Lynca yagize ati “Ni irushanwa risanzwe ryitabirwa cyane n’abanyamideli, bahatana n’abandi basanzwe ari ba nyampinga mu bihugu byabo. Uyu mwaka barampamagaye, bambwiye ko ngomba kuzahagararira u Rwanda […] Narabyishimiye cyane kandi niteguye kuzakora neza.”

Mu bakobwa amaze kumenya ko azahurira na bo muri iri rushanwa, harimo abo muri Ethiopia, Ghana, Nigeria, u Burundi, Kenya, Tanzania, Afurika y’Epfo n’abandi batandukanye.

Ibihugu byatoranyijwe kuzitabira irushanwa rya Global world Miss Orient Universe harimo ibifitemo abakobwa barenze babiri gusa u Rwanda rufitemo umukobwa umwe ni nayo nshuro ya mbere rugiye kwitabira iri rushanwa.

Ni ku nshuro ya kabiri rigiye kuba kuko ryabaye bwa mbere mu mwaka wa 2015. Abaritegura bavuga ko bahisemo ko ribera muri Kenya mu rwego rwo gufatanya na leta guhangana n’ibibazo by’ihohoterwa ry’abakobwa ryafashe intera ndende muri iki gihugu.

Global world Miss Orient Universe rizabera i Mombasa kuwa 2 Nzeri 2016, abakobwa bagomba kugerayo kuwa 24 Kanama 2016 bagahita batangira umwiherero. Abahatanira ikamba bazasura ibigo bitandukanye haba ibikora ibikorwa byo guteza imbere uburinganire muri Kenya, ibyita ku bakobwa bahohotewe, ibirera imfubyi n’ibigo by’amashuri.

Kaneza Lynca asanzwe ari umunyamideli ukomeye mu Rwanda

Kaneza Lynca, ni Umunyarwandakazi wavukiye muri Komine ya Cibitoke mu Burundi mu mwaka wa 1996. Amashuri abanza yaze mu Ngagara ahakomereza n’ayisumbuye mu ishami ry’Amahoteli n’Ubukerarugendo.

Ibyo kwerekana imideli agiye kubimaramo hafi imyaka ibiri gusa kuko yabitangiye nk’umwuga mu mwaka wa 2013. Muri 2015 yatowe nk’umukobwa uhiga abandi mu kwerekana imideli [Top Super Model] mu Rwanda.

Kaneza Lynca agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza i Mombasa

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 1 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved