Kamichi yasezeranye mu ibanga n’umukunzi we

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Kamena 2018 saa 08:18
Yasuwe :
1 0

Umuririmbyi Adolphe Bagabo [Kamichi] wakoraga injyana ya Afrobeat mu Rwanda yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we mu muhango wabereye mu Mujyi wa Knoxville muri Leta ya Tennessee ku wa 8 Kamena 2018.

Umuhango wo gusezerana wabereye muri Leta ya Tennessee, uyu muhanzi asanzwe atuyemo. Wabaye mu bwiru bukomeye ndetse witabirwa n’inshuti ze nke zirimo Producer Lick Lick basigaye bakorana akaba ari na we wafashe amafoto make y’aba bombi.

Kamichi yasezeranye n’umukunzi we yaherukaga kwambika impeta y’urukundo amusaba kubana akaramata muri Mata 2018.

Yasezeranye n’umukunzi we wifuje ko amazina ye adashyirwa hanze kubera impamvu ze bwite, nyuma y’imyaka ine amaze muri Amerika.

Kamichi Cardinal wamamaye mu ndirimbo ‘‘Aho Ruzingiye’’, ‘‘Barandahiye’’, ‘‘Byacitse’’, ‘‘Kabimye’’, ‘‘Ifirimbi ya Nyuma’’, ‘‘Imitoma Irenze’’ n’izindi amaze imyaka isaga ine atuye ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yafashe rutemikirere iva Kigali mu ijoro ryo ku wa 15 rishyira 16 Mata 2014.

Uyu muhanzi ufite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, azwi cyane mu rukundo n’Umunyamerikakazi Emely Dubois, wabaga muri Leta ya Connecticut bagiranye ibihe byiza ariko baza gutandukana.

Kamichi yatangarije IGIHE ko nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, bazasezerana imbere y’Imana ku wa 14 Gashyantare 2019, ku munsi w’abakundanye.

Uyu muhanzi ari gutunganya album ye ya mbere azaba asohoye kuva yagera muri Amerika, mu mushinga uri gukorwaho na Producer Lick Lick.

Kamichi yambitse umukunzi we impeta y'urukundo muri Mata 2018
Aba bombi bazasezerana imbere y'Imana ku wa 14 Gashyantare 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza