Kamaliza wabyirutse yitwa ‘Parakomando’ yakorewe igitaramo cyo kumwibuka (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 13 Kanama 2017 saa 12:34
Yasuwe :
0 0

Kamaliza ufite amateka yihariye mu muziki yakorewe igitaramo cyo kwibuka ibigwi bye, abo babyirukanye bagarutse ku butwari n’umutima udasanzwe wamurangaga akiri ku Isi.

Igitaramo cyo kwibuka Kamaliza [Mutamuriza Anonciata] cyabereye muri Kigali Serena Hotel mu ijoro ryo kuwa 12 Kanama 2017. Abanyeshuri biga muri Diaspora n’umuryango udaharanira inyungu Easy and Possible, bateguye iki gitaramo nyuma y’inkuru IGIHE yakoze yasuye umuryango Kamaliza avukamo.

Abahanzi batandukanye by’umwihariko ababanye na Kamaliza baririmbye muri iki gitaramo barimo barimo Mariya Yohana, Nyiranyamibwa Suzanne, Masamba Intore n’abandi.

By’umwihariko muri iki gitaramo hagaragayemo abasigaye mu bahoze bagize Itorero Indahemuka [ari naryo Kamaliza yaririmbagamo] n’abandi bakibyiruka nka Jules Sentore ndetse n’abakunze gusubiramo indirimbo z’uyu muhanzi Ange na Pamela.

Abavandimwe ba Kamaliza na bamwe mu babyirukanye na we kugeza yinjiye mu gisirikare cy’Inkotanyi bamuvuze nk’umugore ‘wari ufite icyerekezo gikomeye mu gufasha igihugu’ ariko hejuru ya byose akaba yararangwaga no gukunda imfubyi.

Uwanjye Mariya wakuze mukuru wa Kamaliza yavuze ko murumuna we yakuze akunda gucuranga cyane ndetse ngo iyi mpano yayikomoye ku mubyeyi wabo na we waririmbaga. Mu mabyiruka ya Kamaliza ngo ‘yagaragaraga nk’umunyembaraga’ ari nacyo cyatumye bamwita ‘Parakomando’.

Mu buhamya bwa Mariya w’imyaka 65, yavuze ko murumuna we yakuranye agahinda ari nayo mpamvu mu ndirimbo ze humvikanamo umubabaro no kuririmba ibikora ku mitima ya benshi.

Inkomoko y’agahinda ka Kamaliza ngo kakomotse ku rupfu rwa nyina witabye Imana ubwo uyu muhanzi yari yagiye ku ishuri[yigaga mu mashuri abanza] ageze mu rugo asanga abandi bari mu kiriyo, kuva ubwo agahinda kamukukiyemo kinjira no mu byo yaririmbaga.

Ati “Kamaliza yego yarishimaga ariko yakuze afite agahinda, niyo mpamvu wumva mu ijwi rye humvikanamo agahinda no guhimba yibanda ku gahinda […] Yakundaga gucuranga cyane, akiri muto yahoranaga gitari.”

Uwanjye Mariya wavuze amagambo yiganjemo kugaragaza ko Yezu na Mariya ari bo bamushoboje gukomeza kurera imfubyi zasizwe na Kamaliza, yashimangiye ko uyu muhanzi yamaze kugera mu ijuru.

Mariya ati "Njye ndahamya ko ari mu bwami bw’ijuru. Ubu nibwo bukwe bwe, ubu muri hano muri kumubyinira, nibwo bukwe bwe. Kamaliza yakundaga imfubyi cyane, yasize dufite abana batatu, nakomeje gufatanya Nzambazamariya Venelanda wari inshuti ye twongeramo abandi bana, ubu ni umuryango munini cyane.”

Uwanjye Mariya yizeye ko murumuna we Kamaliza yamaze kugera mu ijuru

Mariya yavuze ko yatangiye kurera imfubyi akiva i Burundi aho umuryango wabo wari warahungiye. Yabishyizemo ingufu cyane murumuna we amaze gushinga umuryango ‘Girubuntu Kamaliza’ witaga ku mfubyi za Jenoside.

Yari indahemuka...

Masamba wabanye mu ishyamba na yavuze Kamaliza ‘nk’umugore warangwaga n’umutima wo gukunda abandi kurusha uko yikundaga ndetse hejuru ya byose akaba yarigaragaza nk’umunyembaraga udasanzwe’ nubwo yari afite urubavu ruto.

Hejuru ya byose amuzi nk’indahemuka akaba n’umuhanzi w’umuhanga wajyaga mu nganzo adahatiriza. Ubuhanzi Kamaliza ngo yabukomeye kuri nyina na we wari umuhanga mu kuririmba.

Ntarindwa Diogene wari uyoboye iki gitaramo mu mvugo itebya ariko yumvikansha ukuri yavuze ko “Kamaliza yari umuhanzi akaba n’umurwanashyaka, urumva no ku Murindi yarahageze Nda ndambara yigeze imutera ubwoba...”

Mariya Yohana uzi Kamaliza mu buzima busanzwe no mu gisirikare cya RPA cyabohoje u Rwanda, yashimye bikomeye urubyiruko rwo muri Diaspora n’umuryango Easy and Possible bateguye iki gitaramo.

Ati “Aba bana bateguye iki gikorwa ni bato cyane, baracyari abana ntabwo bazi Kamaliza, mwabyumvise na Jules Sentore ntabwo amuzi. Kuba utaramenye umuntu ukamukundira ko wumvise indirimbo ye gusa ni igikorwa cy’urukundo. Aba bana byarabavunnye cyane ariko barabishoboye.”

Yagarutse ku murava ukomeye warangaga Kamaliza by’umwihariko agaruka ku kazi gakomeye yakoze kugira ngo Itorero Indahemuka [ryaririmbaga mu gutera imbaraga ingabo zari ku rugamba] rishinge imizi.

Muri iri torero hahozemo abaririmbyi bakomeye barimo uwitwa Mukade, Karinganire, Minani Rwema, Theddy, Mariya Yohani, Kamaliza n’abandi benshi.

Iki gitaramo cyari umwihariko ukomeye, abahanzi baririmbye indirimbo ziganjemo iza Kamaliza ndetse zikora ku mitima ya benshi kuko inyinshi zaherekezwaga no kwibutsa ibyaranze uyu muhanzi akiri ku Isi.

Ubwo berekanaga filime mbarankuru ku buzima bwa Kamaliza, ab’imitima yoroshye barize. Filime igeze ku munsi w’urupfu rwa Kamaliza wahitanywe n’impanuka avuye i Burundi benshi bahise bitsa umutima.

Amateka avunaguye ya Kamaliza

Mutamuliza Annonciata yavutse ku itariki ya 25 Werurwe 1954 kuri Rusingizandekwe Leandre na Mukarushema Berenadeta. Yavukiye ku musozi wa Rukara muri Runyinya, ubu ni mu Karere ka Nyaruguru.

Mu 1959 we n’umuryango we bahungiye mu Ngagara i Burundi ari naho yize amashuri abanza. Mu 1968, nyina yitabye Imana bitumye se amwohereza kwa mukuru we witwa Ana Mariya Murekeyisoni wari warashakiye muri RDC kuko yabonaga Kamaliza akeneye uwajya mu cyimbo cya nyina.

Yahise akomerezayo amashuri yisumbuye mu ishuri ry’i Lubumbashi ari nabwo yatangiye kuririmba mu makorali ya Kiliziya Gatolika. Ibikorwa by’umuziki wa Kamaliza ntibyashimishaga nyina wabo Anna Mariya babanaga.

Mu gushaka uburyo yava mu by’umuziki, yashatse kumushyingira atabishaka undi na we ahita asaba uruhushya rwo kujya i Bujumbura, guhera ubwo ntiyagarutse i Lubumbashi. Yaje no guhita abona kazi muri Minisiteri y’Imari i Bujumbura. Mu gihe cy’ikiruhuko kigufi ndetse na nyuma y’akazi yiyibutsa iby’umuziki no kwifata amajwi kuri cassettes yifashishije radio yari yarahawe n’umwe mu nshuti ze witwa Tereza.

Mu 1990 yanogeje umugambi wo kujya ku rugamba rwo kubohora u Rwanda. Yagiye yitwaje gitari ndetse yaririmbiraga abasirikare bagenzi be mu kubatera akanyabugabo no mu bitaramo by’Itorero Indahemuka yabaga ari mu bahanzi bakunzwe.

Nyuma yo kugera mu gihugu yakomeje umuziki ndetse atangira ibikorwa byo gufasha imfubyi anashinga umuryango yise ‘Girubuntu Kamaliza’ abigiriwemo inama na Nzambazamariya Veneranda wari inshuti ye magara.

Ku itariki ya 5 Ugushyingo 1996, yakoze impanuka ikomeye ubwo yavaga i Burundi aje gusura umuryango we mu Rwanda. Yapfuye afiye ipeti rya Sergent.

Incamake y’uko igitaramo cyagenze

Iki gitaramo cyari cyiganjemo indirimbo zigaruka ku muziki wa Kamaliza
Nelson, umwe mu baririmbye indirimbo za Kamaliza
Uyu mukobwa yaririmbye indirimbo za Kamaliza benshi baranyurwa
uhereye iburyo ni Mukarushema Oliva na murumuna we Uwanjye Mariya (bombi ni bakuru ba Kamaliza)
Aba ni bamwe mu basigaye basubiramo indirimbo za Kamaliza mu gusigasira umurage we
Mukarushema Oliva na Uwanjye Mariya banyuzwe n'iki gitaramo
Ifashabayo Dejoie, umwe mu bateguye iki gitaramo
Ntarindwa Diogène ubwo yari yakiriye uwari uhagarariye Easy and Possible bateguye iki gitaramo
Ntarindwa Diogène yayoboye iki gitaramo aho yavangagamo urwenya no kuvuga uko yari azi Kamaliza
Jules Sentore yavuze ko atigeze amenya Kamaliza ariko ko inganzo ye yamubereye itara
Mariya Yohana na Masamba
Nyiranyamibwa ari mu bitabiriye igitaramo cyo kwibuka Kamaliza
Derrick, Dejoie na Sano François bateguye iki gitaramo
Maria Uwanjye yahawe igihembo ku bw'ubutwari yagize mu gukomeza kurera imfubyi za Kamaliza
Maria na bamwe mu bana arera
Senateri Uwimana consolée yitabiriye iki gitaramo
Abasigaye mu bahoze bagize Itorero Indahemuka bahawe igihembo
Umwe mu mpfubyi Kamaliza yareraga mbere y'uko apfa
Mariya Yohana yavuze ko igihembo Itorero Indahemuka bahawe cyari cyanditseho amagambo yizihiye umutima
Mariya Yohana ati 'itariki ya 4 Kanama ni amateka akomeye, ni nabwo Inkotanyi zagiye i Arusha gusinya amasezerano'
Masamba yaririmbye baranyurwa

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza