00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

K8 Kavuyo wari umaze iminsi mu Rwanda yasubiye muri Amerika

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 Ukwakira 2021 saa 08:51
Yasuwe :
0 0

Muhire William uzwi nka K8 Kavuyo mu muziki, yasubiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’amezi atatu yari amaze mu Rwanda.

Uyu musore ukundwa n’abatari bake mu muziki, yasubiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Gatatu tariki 27 Ukwakira 2021, nyuma yo kurangiza gukora indirimbo yitegura gusohora kuri EP ye nshya.

Muri izi ndirimbo yakoreye i Kigali, IGIHE yamenye ko harimo na ‘Kora’ ya The Ben basubiyemo.

Ni indirimbo avuye mu Rwanda azikoze mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho nk’uko amakuru atugeraho abivuga.

Mu gihe amaze mu Rwanda, K8 Kavuyo yagerageje kwirinda kujya mu itangazamakuru, amakuru aturuka mu bantu bari hafi ye ahamya ko ari uko yifuzaga gukora ibikorwa binyuranye azamenyekanisha mu minsi iri imbere kuruta uko yari kwisanga ari we uri kwimenyekanisha.

Ubwo yari mu Rwanda mu minsi yashize kandi havuzwe amakuru y’uko yaba yari ari gushaka ubutaka bwo kugura.

K8 usanzwe abarizwa muri Amerika, yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Acapella, Ndaguprefera, Alhamdulilah’ n’izindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .