00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Juno Kizigenza yakoresheje Ariel Wayz mu ndirimbo nshya bagaragaramo basomana

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 Ukwakira 2021 saa 10:51
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Kwizera Bosco Junior umaze kumenyakana mu muziki nka Juno Kizigenza, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Birenze’ agaragaramo ari kumwe na Ariel Wayz ndetse bagakinana urukundo kugeza aho basomana iyo iri kurangira.

Iyi ndirimbo iri kuri Extended Play [EP] nshya y’uyu muhanzi yise ‘6KG’ iriho indirimbo esheshatu, yagiye hanze muri Nzeri uyu mwaka.

Ivuga ku musore wiziritse ku mukobwa ku buryo avuga ko amukunda birenze uko abitekereza ndetse yiteguye kumwibagiza undi musore bakundanye mbere ye.

Hari aho agira ati “Amarira yose warize ku bwe, umujinya wose wagize kubwo gutenguhwa, umugisha wagize ni uko mpari, nizeye kuzakwibagiza ibyagushavuje nkukunda birenze.”

Agaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo ari kumwe na Ariel Wayz ndetse kuva itangira kugeza irangira nta wundi muntu ugaragaramo.

Juno Kizigenza yakoresheje Ariel Wayz nyuma yaho mu minsi yashize mbere gato y’uko bahurira mu ndirimbo bise ‘‘Away’’, batangiye kugaragara cyane mu itangazamakuru bacuditse.

Muri iyo minsi, rimwe na rimwe bajyanaga i Karongi ku mazi kurya ubuzima, mbese badasigana nk’uko abakunzi bagendana agatoki ku kandi.

Aba bombi ku nshuro ya mbere ku wa 23 Ukwakira 2021, bagaragaye baserukanye bitabiriye igitaramo.

Byabaye ubwo bajyaga ahabereye igitaramo cya Kiss Summer Awards, bombi bari kumwe ubona akanyamuneza ariko kose.

Iyi ndirimbo irangira bombi basomana
Ariel Wayz na Juno Kizigenza bamaze igihe bahorana ndetse bamwe bakeka ko bakundana
Nyuma yo guhurira mu ndirimbo bise 'Away' ubu Juno yakoresheje Wayz mu mashusho y'indirimbo ye nshya
Aba bahanzi bombi bamaze igihe bagaragara cyane bari kumwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .