00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Juno Kizigenza umaze umwaka mu muziki yihaye intego nyuma yo kugira indirimbo yarebwe inshuro miliyoni

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Gicurasi 2021 saa 07:19
Yasuwe :
0 0

Juno Kizigenza ni izina rimaze kubyimba mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda ndetse rifite umubare w’abakunzi benshi, kubera ubuhanga bw’uyu musore umaze umwaka atangiye umuziki mu buryo bw’umwuga cyane ko muri Gicurasi 2020 aribwo yinjiye ku mugaragaro mu bafashwa na Ibitangaza Music ya Bruce Melodie.

Nk’undi muhanzi wese yabanje kwishakisha, umuziki ubanza kumururira kubera ubushobozi buke ishuri n’ibindi byamutambamiraga ntabashe kuwukora uko abyifuza.

Inzozi zimaze kuba impamo! Uyu musore ubu ari kubyinira ku rukoma nyuma y’aho indirimbo ye yise ‘Nazubaye’ igize abayirebye basaga miliyoni ndetse asigaye yivuga nk’ufite indi ntambwe amaze gutera muri muzika.

Ubwo yuzuzaga abantu miliyoni barebye indirimbo ye kuri Youtube yanditse kuri Instagram agaragaza ko abantu bakwiriye kumwitega kuko asa nk’aho aribwo agitangira umuziki.

Ati “Rutwitsi muzi [izina akunda kwiyita]. ‘Nazubaye’ yujuje miliyoni, ushobora kumva atari ibintu bikomeye ariko kuri njye ni ikintu gikomeye cyane. Nzakomeza mbateshe umutwe nta hantu nzajya.”

Yabwiye IGIHE ko amaze umwaka urengaho iminsi mike atangiye gukora umuziki mu buryo bw’umwuga kandi yishimira ko hari intambwe amaze gutera ikomeye idaterwa na buri wese uje mu muziki.

Ati “Ubu maze umwaka n’iminsi 13 gusa mu muziki w’umwuga. Nibura indirimbo yanjye yarebwe inshuro nke kuri Youtube yarebwe inshuro zirenga ibihumbi 350. Ni ibintu birenze byereka umuntu ko akora kandi ibintu abantu bishimira.”

Yakomeje avuga ko ukuntu bakomeje kumugaragariza urukundo bimutera imbaraga mu buryo bukomeye.

Ati “Kuba namaze kugira indirimbo ifite miliyoni y’abayirebye kuri Youtube ninjiye mu mubare w’abantu bahatwitse bifite na gihamya rero ubwo muri abo bantu nta kuvamo. Ni ukubajyamo neza no kubarenga. Ngomba gukomeza gukora urwego ndiho noneho nkarurenga nkagera ahandi kure.”

Uyu musore ari kwitegura indirimbo nshya muri Kamena, avuga ko nayo ari kuyitegura agakomeza kubika impamba azaha abakunzi be mu gihe Coronavirus yaba icogoye.

Ati “Iyo ndirimbo nayo ndi kuyitaho ngo izaze imeze neza. Ngiye gusohora indirimbo imwe ariko ndi gutekereza gusohora EP cyangwa se album ibintu nk’ibyo. Twaje mu bihe bibi ariko twagize umwanya wo kwitegura ku buryo igihe ibitaramo bizafungurirwa umuntu afite indirimbo nyinshi zifatika.”

Uyu musore mu minsi ishize ubwo yitabiraga ibirori bya Bruce Melodie byabereye muri Kigali Arena, yaserutse yambaye ishati iriho inote ya bitanu y’amafaranga y’u Rwanda byibazwaho. Iyi shati ikozwe mu mabara y’inote ya bitanu, iriho ifoto yazo mu mpande zose, yakorewe mu nzu y’imideli ya Tusoka ihabwa izina rya HuHa Fabrics.

Yavuze yakoresheje iyi shati kuko yifuzaga kwambara umwenda utarigeze wambarwa n’undi muntu.

Reba indirimbo za Juno Kizigenza za kera

Indirimbo z’uyu musore z’uyu munsi zikunzwe mu buryo bukomeye

Juno Kigenza ni umuhanzi ukunzwe na benshi muri iki gihe
Juno Kizigenza amaze umwaka umwe mu muziki
Juno yavuze ko ubu aribwo agiye gukora umuziki mu buryo bukomeye akarenga aho ari ubu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .