00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Juno Kizigenza yashyize hanze indirimbo nshya ivuga ku buzima busharira yaciyemo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Kanama 2021 saa 01:27
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Juno Kizigenza uri mu bari kuzamuka neza mu muziki, yashyize hanze indi ndirimbo ivuga ku buzima busharira yagiye anyuramo bigatuma yanga isi.

Iyi ndirimbo nshya ya Juno yayise ‘Kizigenza’ avuga ko hari byinshi yanyuzemo akumva umutima we udatekanye ariko akaba yizera ko igihe kizagera akishima.

Ati “Ishyamba si ryeru habe na mba. Umutima wanjye numva uboshye. Mbitura abatunze bose banyiyama. Narababaye. Ntabwo navukiye kuba nta makemwa. Nubwo niyumanganya. Ingorane zizashira.”

Ku wa 27 Nyakanga ni bwo Juno yashyize hanze indirimbo yise ‘Please me’ yavugishije benshi. Iyi ndirimbo yifashishijemo umukobwa witwa Kayugi Eunice Musabe wiyita Ezee Darling.

Mu guteguza iyi ndirimbo ye, Juno Kizigenza yakoresheje ifoto imugaragaza ahetse umukobwa kuri moto wambaye ikariso ya G-string amatako ari hanze. Uku ni nako agaragara mu mashusho yayo.

Juno Kizigenza ni izina rimaze kuba rinini mu ruhando rw’imyidagaduro mu Rwanda ndetse rifite umubare w’abakunzi benshi, kubera ubuhanga bw’uyu musore umaze umwaka atangiye umuziki mu buryo bw’umwuga.

Uyu musore amaze kumenyekana mu ndirimbo zirimo ‘Mpa formula’, ‘Nazubaye’, ‘Away’ yahuriyemo na Ariel Wayz, ‘Nightmare’.

Juno ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .