00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Juno Kizigenza na Kenny Sol bakuweho amaboko na Bruce Melodie bagiye kubaho bate?

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 Kamena 2021 saa 01:22
Yasuwe :
0 0

Buri wese mu bakurikiranira hafi umuziki ari kwibaza ahazaza ha Kenny Sol na Juno Kizigenza bagaragazaga imbere heza mu muziki w’u Rwanda bafashwaga na Bruce Melodie baherutse gutandukana mu minsi mike ishize.

Bruce Melodie yarekuye aba basore nyuma y’umwaka abafasha gukora umuziki, aho mu gihe bamaranye buri umwe yakoze indirimbo zinyuranye zanakunzwe bikomeye.

Juno Kizigenza yatandukanye na Bruce Melodie akoze indirimbo zirimo nka Mpa formula, Solid, Night mare, Nazubaye n’izindi zitandukanye.

Kenny Sol we mu gihe yamaze mu maboko ya Bruce Melodie yakoze indirimbo zirimo You &I, Aga Fire, Umurego na Ikinyafu.

Iyo uganiriye na buri ruhande, bagerageza kukubwira ko nta kibazo na kimwe aba bahanzi bagiranye na Bruce Melodie, uretse kuba yarifuje kubarekura ngo batangire birwarize mu muziki.

Buri wese afite ikipe igiye gukomeza kumufasha

Nubwo aba bahanzi byitwaga ko bari mu maboko ya Bruce Melodie, buri wese yari afite ikipe imukurikirana umunsi ku wundi.

Buri umwe yabaga afite abashinzwe ibikorwa bye ku buryo Bruce Melodie byamugeragaho bamubwiye ibyakozwe n’ibikenewe.

Juno Kizigenza yarebererwaga n’umusore witwa Bernard Nando, uyu akaba ari we wamufashaga mu bikorwa byose bya muzika.

Nando usanzwe uzwi mu ikipe y’abafasha Bruce Melodie, uretse gufasha Juno Kizigenza ni n’inshuti ye magara bituruka kuba ari abo mu muryango umwe.

Mu kiganiro na IGIHE, Nando yavuze ko nyuma yuko Bruce Melodie arekuye Juno Kizigenza, agiye kumugumana bagakorana mu gihe uyu muhanzi yaba atarabona ubujyanama bushya.

Aha yagize ati “Mu gihe atarabona umufasha ndaba mugumye iruhande, ntacyo biri bwice mu mikoranire yanjye na Bruce Melodie kuko n’ubundi gukorana na we ntibimbuza kwikorera ibindi bikorwa bitandukanye.”

Uko Juno Kizigenza agumana n’uwamufashaga, ni na ko Kenny Sol na we agumana na Billy Mugambage uzwi nka Billy Kapo wari usanzwe areberera inyungu ze mu muziki.

Mu kiganiro na IGIHE ubwo bari bakimara gutandukana na Bruce Melodie, Billy Kapo yavuze ko yiteguye kugumana na Kenny Sol bagakomezanya gahunda bari baratangiye.

Uyu na we ariko yongeyeho ko aba akorana na Kenny Sol mu gihe atarabona ubatera ingabo mu bitugu mu buryo bw’amikoro.

Yaba Kenny Sol na Juno Kizigenza, ni abasore Bruce Melodie yasinyishije amasezerano y’umwaka bakorana muri Gicurasi 2020.

Muri iyi minsi ni bwo Bruce Melodie yasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru abamenyesha ko yatandukanye n’aba basore, aha ikaze buri wese wifuza gukorana na bo.

Bruce Melodie ari kumwe n'abasore babiri aherutse gutandukana nabo
Juno Kizigenza agiye gukomeza gukora umuziki afashwa na Nando Bernard
Kenny Sol nawe agiye gukomeza umuziki afatanya na Billy Mugambage uzwi nka Billy Kapo
Billy Mugambage uzwi nka Billy Kapo ubanza iburyo mu bicaye agiye gukomeza gukorana na Kenny Sol mu gihe Nando Bernard (wa kabiri i buryo mu bahagaze) we azakomeza gukorana na Juno Kizigenza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .