Uyu muhanzi avuga ko guhera mu mpera z’umwaka ushize yatangiye urugendo ruganisha ku rukundo n’umukobwa uri muri 20 bageze mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa rya Miss Rwanda 2020.
Mu minsi ishize nibwo Juno Kizigenza yasohoye indirimbo yise ‘Nazubaye’ igaruka ku nkuru y’umukobwa wamwimye amahirwe yo guhura ngo baganire ku busabe bw’urukundo.
Juno Kizigenza nubwo aterura ngo atangaze izina, avuga ko yabonye bwa mbere iyi nkumi kuri Instagram, batangira kuvuganira aho.
Uko iminsi yagiye yicuma niko urukundo rwagiye rugurumana mu mutima w’uyu muhanzi, utaragira amahirwe yo kubimubwira nkuko yanabiririmbye mu ndirimbo ye nshya ‘Nazubaye’.
Iyi ndirimbo Juno Kizigenza yayanditse agendeye ku nkuru mpamo y’ibyamubayeho ku munsi w’abakundanye, ubwo yasabaga umukobwa ko bahura bakaganira undi akamwima ayo mahirwe.
Yagize ati “Twari tumaze iminsi turi kuvugana, ejo bundi ku munsi w’abakundana nifuzaje ko twahura tukaganira ku rugendo rw’urukundo rwacu, byaje kurangira atabashije kwitabira ubutumire bwanjye.”
Juno Kizigenza avuga ko nubwo amaze igihe aganira n’uyu mukobwa, ataragira amahirwe yo kumubwira ko amukunda. Bityo ngo yababajwe nuko n’igihe yabitekereje bitakunze.
Abajijwe niba yaba yarahise acika intege, uyu muhanzi yatsembye ahamya ko adashobora kumureka kugeza igihe bazahurira bakaganira.
Ati “Sinamureka, nzakomeza ngerageze. Buriya byaranze ko duhura kuri St Valentin ariko wabona hari ikindi gihe bizakunda. Ntabwo nigeze ncika intege nzakomeza ngerageze kugeza mubwiye urwo mukunda.”
Izina ry’uyu musore ryatangiye kumenyekana mu muziki mu mpera za 2020, ubwo yari amaze kwinjira mu ikipe y’abakorana na Bruce Melodie.
Ku bufasha bwa Bruce Melodie, Juno Kizigenza amaze gukora indirimbo zakunzwe nka; Mpa formula, Solid, Nightmare na Nazubaye aherutse gusohora.
Ikiganiro na Juno kizigenza
Indirimbo ’Nazubaye’ Juno Kizigenza aherutse gusohora


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!