Juliana Kanyomozi yageze i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 30 Ugushyingo 2017 saa 05:15
Yasuwe :
1 0

Umuririmbyi Juliana Kanyomozi uri mu bagore bubashywe muri Afurika y’Uburasirazuba yageze i Kigali kuri uyu wa Kane, tariki 30 Ugushyingo 2017, aho aje kwitabira igitaramo cyo kumurika album y’itsinda rya Charly & Nina.

Uyu muhanzi w’imyaka 34 yakoze nyinshi mu ndirimbo zakunzwe by’umwihariko muri Uganda nk’iyitwa ‘Kibaluma’, ‘Nabikoowa’, ‘Nkyanoonya’ n’izindi. Muri uyu mwaka yongeye gushyira imbaraga mu muzki akora indirimbo yise "I’m Still Here" ikunzwe.

Juliana yageze i Kigali saa kumi z’umugoroba, yakiriwe na Muyoboke Alex ureberera inyungu za Charly na Nina bamutumiye mu gitaramo ndetse n’umuhanzi Dj Pius uri mu bazaririmba ubwo iri tsinda rizaba rimurika album yaryo ya mbere ryise "Imbaraga".

Biteganyijwe ko ’Imbaraga’, album ya mbere ya Charly na Nina bazayimurika ku itariki 1 Ukuboza 2017 mu gitaramo gikomeye gitegerejwe kubera muri Kigali Conference & Exhibition Village (Camp Kigali).

Charly na Nina batumiye abahanzi batandukanye, ku isonga hari Juliana Kanyomozi, Geosteady baririmbanye muri "Owooma", Big Farious na we wamaze kugera mu Rwanda, Dj Pius, Yvan Buravan, Andy Bumuntu n’itsinda rya Neptunez Band.
Mu kiganiro n’itangazamakuru akigera ku kibuga cy’indege i Kanombe, Juliana yavuze ko yishimiye kugaruka mu Rwanda ndetse yongeraho ko asanzwe azi umuziki wa Charly na Nina bagiye guhurira mu gitaramo kuko ngo indirimbo zabo zirimo "Owooma" bakoranye na Geosteady n’iyitwa "Face to Face" zicurangwa iwabo cyane.

Yagize ati "Ndishimye, hari hashize igihe kirekire ntagera hano, mfite amatsiko yo kubona abafana no kuririmbana na Charly na Nina mu gitaramo. Umuziki wabo nsanzwe nywuzi, ndawukunda, nari maze igihe numva indirimbo zabo muri Uganda. Ndabakunda."

Juliana Kanyomozi agisohoka mu kibuga cya Kigali i Kanombe

Juliana wamaze kugera i Kigali yaherukaga kuza mu Rwanda aho yitabiriye igitaramo cya ‘Beautiful People’ cyabereye kuri Serena Hotel ku wa Gatanu tariki ya 19 Nyakanga 2013.

Juliana yavuze ko asanzwe akunda cyane umuziki wa Charly na Nina
Juliana yaherukaga mu Rwanda mu 2013

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza