Jules Sentore yasusurukije abakurikiye ‘Amateka Series’ ibikorwa bigamije kwigisha urubyiruko amateka

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 Gashyantare 2021 saa 08:27
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Jules Sentore yasusurukije abakurikiye igikorwa cyiswe ‘Amateka Series’ kigamije kwigisha urubyiruko ibijyanye n’umuco n’amateka by’u Rwanda.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Gashyantare 2021, cyabanjirijwe n’ikiganiro cyari cyatumiwemo abantu batandukanya barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, umuhanzikazi Mariya Yohana Mukankuranga, Jules Sentore, Jean Paul Niyonzima uri mu rubyiruko ruba Perth muri Australia n’abandi.

Cyabaye hifashishijwe internet kinyura ku mbuga nkoranyambaga zose za Amateka Series (Twitter, Facebook, Instagram na YouTube).

Abatumiwe muri iki gikorwa baganiriye ku nsanganyamatsiko igira iti “The Genesis of Rwanda: As told through many stories” cyangwa se “Inkomoko y’u Rwanda nk’uko twabibwiwe binyuze mu nkuru nyinshi.”

Jules Sentore mbere yo gutaramira abari bakurikiye iki gikorwa yabanje kubazwa na Linda Iriza uri mu batangije iki gikorwa, impamvu yahisemo kuririmba gakondo kandi akiri umusore muto.

Undi mu gusubiza yatangiye avuga ko yishimiye kuba umwe mu batumiwe muri iki gikorwa, avuga ko akunda umuco kuko ari ikintu yarazwe.

Ati “Nishimiye kuba hano ndi kumwe namwe by’umwihariko mu kiganiro nk’iki cy’umuco. Impamvu nkunda umuziki gakondo ni umurage kuri sogokuru wanjye, niwe muntu uri inyuma y’ibyo nkora ubu. Sentore Athanase ni we sogokuru wanjye.”

“Nkunda umuco wanjye kuko wihariye kandi utandukanye n’indi nagiye mbona ahantu hatandukanye ku Isi yose kubera ko dufite ikintu cy’umwihariko mu muco; uko turirimba, uko tubyina biba bishimishije. Ibyo tuba tuvuga ni urukundo, amahoro n’ubunyangamugayo.”

Uyu muhanzi yavuze ko ashimira cyane abantu batekereje iki gikorwa cyane ko hari benshi batazi amateka n’ibindi byerekeye umuco nyarwanda.

Ati “Ndashimira abantu batekereje iki gikorwa, by’umwihariko abantu benshi ntabwo bazi amateka n’abayazi bayasobanura mu buryo butandukanye bakurikije inyungu zabo. Amateka y’u Rwanda ni meza kandi ni n’amabi kuko yadutanyije akatuzanamo imyumvire ishobora gutuma dukora amahano ariko na none ni na meza kuko nyuma ya byose atwigisha kubana akatwigisha ko turi abantu kandi bafite igihugu.”

Yavuze ko ikintu cyiza u Rwanda rurusha ibindi bihugu ari ugusabana no gutarama. Ati “Ikintu cyiza kiba mu mateka y’u Rwanda akenshi usanga ahura n’icyo nakwita ubumuntu. Kuba umuntu uzi gusabana, gutarama n’ibindi. Hari ibihugu byinshi ushobora gusanga imiririmbire yabo uyigiyemo utayiyumvamo.”

Jules Sentore niwe wasusurukije abari bakurikiye iki gikorwa mu bihangano bye birimo ‘Dimba Hasi’, ‘Udatsikira’, ‘Umpe akanya’, ‘Imbere ni heza’, ‘Urabaruta bose’, ‘Urera’ yakoranye na Yvan Ngenzi, ‘Warakoze Mana’ n’izindi.

Uyu muhanzi yanyuzagamo agashimira abatangije iki gikorwa yaririmbyemo agasaba urubyiruko kugikangukira kuko ruzakigiramo byinshi.

Inkuru bijyanye wasoma: https://igihe.com/umuco/article/inkomoko-ya-amateka-series-gahunda-igamije-kwigisha-umuco-urubyiruko-ruba-mu

Reba indirimbo yitwa ‘Mama’ uyu muhanzi aheruka gushyira hanze

Jules Sentore mbere yo kujya ku rubyiniro
Jules Sentore n'abamufashije ngo igitaramo yakoze kigende neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .