00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jules Sentore yasohoye indirimbo ‘Iyizire’ irimo inkumi yatumye Davis D na Kevin Kade bafungwa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 Kanama 2021 saa 08:12
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Jules Sentore waryubatse mu muziki gakondo, yasohoye indirimbo ye nshya yise ‘Iyizire’, yanasohokanye n’amashusho yayo agaragaramo Kayesu Sharon, inkumi imaze kubaka izina ku mbuga nkoranyambaga ariko yamenyekanye cyane mu ifungwa rya Davis D na Kevin Kade.

Mu minsi mike ishize yifashishije imbuga nkoranyambaga, uyu mukobwa yasohoye amashusho mato amugaragaza ari kumwe na Jules Sentore mu modoka benshi bakeka ko uyu muhanzi yaba afitanye umubano udasanzwe n’uyu mukobwa.

Icyakora nyuma y’amasaha make, bahise baca impaka, Jules Sentore asohora indirimbo nshya ye ‘Iyizire’ igaragaramo uyu mukobwa.

Iyi ndirimbo yiganjemo cyane amagambo y’urukundo benshi bakunze kwita imitoma uyu muhanzi aba abawira inkumi bakundana.

Hari nk’aho Jules Sentore agira ati “Icyakwereka uko nakwihebeye mazi yo ku iteke, kugeza n’aho nashwanye burundu n’abambwiraga ngo nkurereke, nubabara nzaba hafi ngo nguhoze, sinzigera na rimwe nkuva iruhande!”

Mu kiganiro na IGIHE uyu muhanzi yavuze ko iyi ndirimbo ari iyo yahimbiye abakunzi b’umuziki we muri rusange kandi azishimira kumva ubuhamya bw’abo yakomereje urukundo.

Abajijwe kuri uyu mukobwa yifashishije mu mashusho, Jules Sentore ntabwo yigeze ashaka kugira byinshi amuvugaho.

Yagize ati “Njye ndi umuhanzi, nari mfite indirimbo nshya nifuza gufatira amashusho, rero mu gushaka umukobwa wagaragaramo cyane ko ari iy’urukundo byahuye n’uko ari uyu njye n’ikipe dufatanya twashimye.”

Iyizire igiye hanze ikurikira iyitwa ‘Mama’ Jules Sentore yari yasohoye mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Jules Sentore yasohoye indirimbo nshya yise 'Iyizire'
Kayesu Sharon wavuzwe mu nkuru zo gufungwa kwa Davis D na Kevin ni we ugaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .