00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jules Sentore yakebuye abahanzi basubiramo indirimbo za kera ‘bakazizambya’

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 Gicurasi 2021 saa 05:53
Yasuwe :
0 0

Icyoyitungiye Jules Bonheur wamamaye mu muziki wa gakondo nka Jules Sentore yasabye abahanzi basubiramo indirimbo za kera kujya bigengesera kuko hari ababikora ukumva nta cyanga.

Uyu muhanzi yanditse kuri Twitter agaragaza ko abahanzi benshi batandukanye basubiramo indirimbo ariko ugasanga ahubwo batumye itakaza umwimerere yakabaye ifite.

Ati “Burya iyo Umuhanzi asubiyemo indirimbo ifite ibigwi yagakwiriye kugira ibyo yitondera kuko aba yumva baba biteze ubuhanga bwisumbuye ku yari isanzwe niko kuyiha agaciro ikwiye. Ndabinginze bahanzi bakibyiruka mwitondere indirimbo benshi bita iza kera. Burya Ziratyaye.”

Yavuze ko by’umwihariko aba bahanzi bakwiriye kwitondere indirimbo z’abahanzi bakiriho nka Kayirebwa, Nyiranyamibwa, Makanyaga n’abandi benshi.

Jules Sentore yabwiye IGIHE ko yagize iki gitekerezo biturutse kuri bamwe mu bahanzi baganiriye nawe mu minsi ishize bakamubwira ko hari abasubiramo indirimbo bakabizambya.

Ati “Hari bamwe mu bahanzi bakomeye nganira nabo bakambwira ko bamwe mu basubiramo indirimbo batabanje gukora inyigo ihagije ku gihangano bagiye gusubiramo ngo kuko akenshi usanga cya gihangano aho kugiha agaciro hari igihe akikambura. Ubundi muri iki gihe byagakwiye kugira bamwe byorohera kuko ikoranabuhanga rya studio ryazamutse ariko benshi barikoresha nabi.”

Yavuze ko igihangano kidasaza bityo abahanzi bakwiriye kureka gukinira ku bihangano by’abandi, babyangiza aho gukomeza kubihesha agaciro ba nyirabyo babihimbanye.

Mu bihe bitandukanye hari indirimbo zimwe na zimwe za kera zagiye zisubirwamo bigakurura impaka. Akenshi wasangaga umuryango wa ba nyiri ibihangano batishimiye uburyo indirimbo yaririmbwemo cyangwa se amashusho y’indirimbo yasubiwemo akanengwa.

Nk’indirimbo ‘Mama Munyana’ ya Sebanani yasubiwemo na Urban Boyz mu 2012 ikurikirwa n’induru n’intugunda. Icyo gihe, umuryango wa Sebanani wavugaga ko utishimiye na gato ireme ry’iyi ndirimbo ‘Mama Munyana Remix’ yaririmbwe na Urban Boyz. Ijya gusubirwamo aba bahanzi ntibabanje gusaba uburenganzira umuryango wa Sebanani ari nabyo byaje gukurura rwaserera ku mpande zombi.

Muri Kamena 2012, Shyengo Frida, umwe mu bakobwa b’uyu muhanzi Sebanani-wahimbye anaririmba iyi ndirimbo yavugiye kuri Radio Isango Star ko ari agasuzuguro ndetse ari ugutesha agaciro igihangano cy’umwe mu bahanzi bakuze, ahamya ko yagombye gufatirwaho urugero. Akavuga ko ari ukwamburwa icyubahiro no guteshuka ku muco kuko nta burenganzira bwatanzwe ngo iyi ndirimbo isubirwemo.

Mu 2014 kandi ikibazo nk’iki cyabaye kuri Urban Boyz ubwo basubiragamo indirimbo ‘Ancilla’. Urban Boyz yayikoze muri Gashyantare 2014, amashusho akijya hanze yahise yamaganirwa kure ndetse Minisiteri y’Umuco yategetse iri tsinda gusaba imbabazi no kuyihagarika ahantu hose yayitanze hanyuma igasohora andi mashusho atabangamiye umuco.

Uretse izi ndirimbo hari n’izindi nyinshi zagiye zisubirwamo ariko ugasanga ntabwo na rubanda bazishimiye bavuga ko ugereranyije n’uko ba nyirazo baziririmbye, abazisubiyemo babizambije.

Mama Munyana ni imwe mu ndirimbo za kera zasubiwemo igateza impagarara

Reba indirimbo Jules Sentore aheruka gushyira hanze

Jules Sentore ntabwo ashimishijwe n'uburyo abahanzi basubiramo indirimbo muri iki gihe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .